Templates by BIGtheme NET

FF 91 imodoka yihuta kurusha izindi ku isi yaraye imuritswe:REBA HANO>>

Mu ijoro ryakeye ikigo gikora imodoka zikoresha ikoranabuhanga rihanitse kitwa Faraday Future cyaraye kimurikiye abantu mu mujyi wa Las Vegas imodoka bise FF 91 bivugwa ko ariyo yihuta kurusha izindi ku isi kandi ikaba  itwarwa n’amashanyarazi ndetse ikitwara ikoresheje ibyo bita ‘artificial intelligence.

Iyi modoka ishobora kugenda ibirometero 400 ku isaha ikoresheje umuriro muke baba bayishyizemo.

Iyi modoka ije guhangana n’indi yakozwe n’Ikigo Tesla nayo yihuta cyane kandi itwarwa n’amashanyarazi.

FF91 yaraye yeretswe abakunzi b’ikoranabuhanga muri Consumer Electronics Show yabereye Las Vegas muri Leta ya Nevada, US.

Abakunzi b’iyi modoka biboneye ko ishobora kwiruka kurusha Tesla P100D na 60D Model X zamuritswe mu mwaka ushize zikoresha amashanyarazi.

Ubusanzwe imodoka yihuta cyane ku isi mu zitwara abantu bacye ni Hennessey Venom GT  ifite umuhigo kuva 2013 wanditse muri Guinness World Record wo kwiruka 300 Km/h yaguzwe US$1.25 million

Imodoka  FF91 ifite za Camera zimenya ibiri imbere ndetse n’ibyuma bita sensors bituma ibasha kumenya aho ikatira ikiyiri imbere ngo itagonga n’aho iparika.

Iyo yashyizemo umuriro ukongera gushyirwamo yuzura igejeje kuri 783 kilowatts.

Abayikoze bavuga ko umuvuduko wayo ushobora kuburizamo rukuruzi y’isi k’uburyo idashobora kugwa iramutse iyikase nabi.

Uhagaratiye itsinda ryayikoze witwa Nick Sampson yatangaje ko iriya modoka izanye ubwoko bushya bw’imodoka zidasanzwe mu isi zifasha abantu kugera iyo bajya nta mvune, vuba kandi batekanye.

Kuyifungura no gukoresha ibyuma byayo biri imbere urugero nko kumva umuziki, gufungura ibirahure n’ibindi…byose bizajya bikorwa mu ikoranabuhanga rya “touch” na “voice control.”

Ifite iminara ibyiri iyiha murandasi ihoraho binyuze muri WiFi na za modems kuburyo ariyo modoka ya mbere ku isi izaha abayirimo uburyo bwo gukomeza gukora akazi kabo batekanye.

Ifite ikirahure kinini bita HD screen gifasha abayirimo kureba neza aho bajya no gusoma amakuru yose bakeneye ku rugendo no ku modoka barimo.

Ibyo ikora byose ibifashwamo n’ubwenge bwayo bita ‘artificial intelligence’ bityo ikabasha guha uyirimo ubutumwa n’amakuru yose akenewe.

Iyi modoka izatangira kugurishwa ku Isi mu 2018 kandi izaba igura ibihumbi 180$ ni ukuvuga amafaranga arenga miliyoni 144 Frw.

Muri iki gihe abashaka kugura iyi modoka bagomba kubanza kwishyura ibihumbi 5$ y’imfatakibanza.

Posted by Alex Masha kuri Rwandapaparazzi.rw Nyamirambo

21,396 total views, 0 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful