Templates by BIGtheme NET

Ethiopia:Mu Imyiyereko Yo Kugaraza Ubwiza Bamwe Mubaturage Bakora Ibintu Biteye Ubwoba “REBA AMAFOTO”

Bimwe mu bihugu biri mu ihembe rya Afurika bigiye bifite amoko atandukanye aho usanga abaturage babyo bafite imico myinshi badahuza bitewe n’umwihariko wa buri bwoko ku buryo usanga hari abafite imico ndetse n’imigenzo idasanzwe.

Ibi bigaragazwa n’amafoto adasanzwe yafashwe ubwo hakorwaga imyiyereko mu marushanwa y’ubwiza yahuje abantu bo mu moko 3 atandukanye ari mu kibaya cya Omo mu Majyepfo ya Ethiopia aho hagaragaye amasura adasanzwe kubera imyambarire n’imitako by’abarushanwaga.

Umufotozi ukomeye wo muri Liban, Omar Reda, yasuye agace ko mu Majyepfo ya Ethiopia ubwo bari mu myiyereko y’ubwoko 3 butandukanye buri mu kibaya cya Oma harimo ubwoko bwa Hamar, Dassanech na Mursi aho yahasanze imico n’imigenzo bidasanzwe bigaragazwa n’amafoto yahafatiye.

Aya moko uko agiye atandukanye ni nako afite imigenzo itandukanye igaragarira cyane mu myiyereko yabo, mu myambarire ndetse no mu myitwarire igenda igaragara muri ibi bice byo muri iki gihugu.

Muri aya moko harimo bamwe bafite imyemerere idasanzwe aho usanga hari abakora ibintu bitangaje utasanga ahandi ku Isi, nko gushyira ibintu bimeze nk’ibisahani ku munwa bituma iminwa yabo ingana n’ibyo bisahani bakaba bavuga ko kugira iminwa imeze utyo ari kamwe mu turango tw’ubwiza.

JPEG - 299.9 kb
JPEG - 343.2 kb
JPEG - 434.5 kb
JPEG - 517.6 kb
JPEG - 385.3 kb
JPEG - 333.1 kb
JPEG - 382.4 kb
Emmy@Rwandapaparazzi.rw

10,760 total views, 20 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful