Templates by BIGtheme NET

Ese Niyihe Mpamvu Ituma Igitsina cy’ Umugabo Kitagira Igufa Kandi Gifata Umurego Kikarusha Igufa Gukomera ? “Sobanukirwa”

Mu gihe hari hashize igihe kitari gito abantu batandukanye bibaza impamvu igitsina cy’umugabo kitagira igufa, ubushakashatsi bwagaragaje ko bituruka ku miterere yo kororoka kwa muntu.

Impamvu igitsina cy’umugabo kitagira igufa yakunze kwibazwaho cyane kuko usanga ibindi binyamabere nk’ingunge n’ingagi, bibarirwa mu muryango umwe na muntu birifite nubwo naryo ritaba ari rirerire.

Iri gufa rizwi nka ‘baculum’ ryavumbuwe mu myaka miliyoni 95 ishize, rigiye rifite uburebure n’imitere itandukanye bitewe n’ubwoko bw’inyamaswa.

Bavuga ko hari nk’inyamaswa usanga ari nto cyane ipima nk’ibiro 1o ariko ugasanga igufa ry’igitsina cyayo ari rirerire ku buryo hari igihe riba rireshya na santimetero (centimetre) eshanu.

Ubushakashatsi bwakoze n’itsinda ryo mu ishuri ryo mu Bwongereza (University College London), bwagaragaje ko uku gutandukana kw’imiterere y’iri gufa biterwa n’ibintu bitandukanye birimo igihe igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kimara.

Kit Opie wari uyoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi, yabwiye The Guardian ko impamvu igitsina cy’umugabo kitagira iri gufa ari uko adakeneye kumara igihe kinini mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.

Mu gihe ku zindi nyamaswa usanga ingabo yihererana ingore ikayitindana kugira ngo yongere amahirwe yo kororoka, ku muntu ho si ko bigenda kuko umugabo aba adafite ubwoba ko umugore we hari abandi bategereje gukorana nawe imibonano mpuzabitsina.

Nk’uko byemezwa n’aba bashakashatsi, iri gufa ngo ryagiye riba rito ku muntu kugeza ubwo rizimiye burundu, ubwo mu myaka miliyoni 1.9 ishize abantu batangiraga gutegekwa gushaka umugore umwe.

Ubusanzwe akamaro k’iri gufa ni ugutuma igitsina gabo kibasha gufata umurego mu buryo bwihuse no gukora imibonano mpuzabitsina igihe kinini nta kunanirwa.

Emmy@Rwandapaparazzi.rw

24,698 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful