Templates by BIGtheme NET

Eric Mucyo Yakuyemo Akarenge Ke Yambika Umukunzi we Impeta Batari Bamumutwara “AMAFOTO”

Mu mpera z’icyumweru, umuhanzi Eric Mucyo yatunguye umukunzi we Uwera Pauline amwambika impeta y’urukundo.

Ibi byabereye mu Mujyi wa Kigali, aho mukunzi we yari yagiye gusura mubyara we atungurwa no gusanga Eric Mucyo apfukamye imbere mu gipangu amutegereje ari nabwo yahise amwambika iyi mpeta.

Gusezerana imbere y’Imana kwa Eric Mucyo na Pauline ni tariki 25 Gashyantare 2017, gusaba no gukwa ni kuwa 18 Gashyantare 2017 mu Ntara y’Iburasirazuba, kwakira abatumiwe ni muri Kigali.

Uyu muhanzi ni umwe mu bigaragaje cyane mu njyana ya Gakondo aho yakoranye na Jay Polly indirimbo bise ‘Ibwiza iwacu’.

Nyuma yaje kwihuza n’abasore 2 aribo Irakoze hope na Kalimba Jackson bombi bitabiriye amarushanwa ya Tusker Project Fame bakora itsinda rya “3 Hills” rikunzwe mu ndirimbo yitwa ‘Vimba vimba’ bakoranye na Kidumu wo mu Burundi.

Alex Masha@Rwandapaparazzi.rw

18,255 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful