Templates by BIGtheme NET

Bwira aya magambo umukunzi wawe nimba ushaka ko azahora akumwenyurira ibihe byose

Urukundo ni kimwe mu bintu bituma abantu bishimirana ku buryo iyo abakundana babashije gushimishanya mu buryo  bwimbitse urukundo rwabo ruramba ndetse babikora kenshi rukaba rutazigera na rimwe ruzamo agatotsi, aha ariko nanone ntawakwirengagiza ko hari bamwe babyumva bitandukanye mbese bumva ko uburyohe bwurukundo ari mu gukora imibonano mpuzabitsina gusa nubwo babifata gutyo ariko  abahanga mu buzima bw’abantu bo siko babibona ahubwo bo bashimangira ko kubana kwabantu bishingiye ku biganiro bagirana ndetse nuko bo ubwabo bakirana.

Bityo twe twagerageje gushaka amwe mu magambo ushobora kubwira umukunzi wawe akakwishimira ndetse byaba nangombwa akaba yagusekera bityo urukundo rwanyu rugakura rugasagamba ruagashinga imizi izira kuma.

Mbega disi iyo usetse ndeba

Mbura aho nkwirwa nkumva ntwawe

Kuko iyo unezerewe ndarengwa

Wasamarira kunsanga

Nkumva rwose ndi ku idembe.

Singukunda nkabatabizi

Bamwe bateshaguzwa gitindi

Bakanatondoroka butenge

Bagira ngo twese niko dukunda

Kandi twebwe tutabikunda.

Reba waga ukuntu undeba

Rushaho cyane ndumva ntazi

Kandi rwose si agahararo

Igihe tumaranye si gito na gato

Ni wowe wanjye kangire!.

Naba nkonje cyangwa nshyushye

Naba nshonje cyangwa mpaze

Naba muzima cyangwa ndwaye

Nawe kandi uko waba kose

Ni wowe wanjye ubu nta gisibya.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

23,343 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful