Templates by BIGtheme NET

Burundi: Col. Léopold Hatungimana inzindi mfungwa zigaragambya muri gereza ya Gitega ubwo bendaga kumwimurira mu yindi gereza:INKURU>>

Ku wa Gatatu tariki ya 4 Mutarama 2017, ubwo Col. Léopold Hatungimana bakunda kwita Muporo yari ajyanwe bamwimuriye mu yindi gereza, nibwo izindi mfungwa zigaragambije, zisaba ko agarurwa.

Iyo myigaragambyo yatumye icyo gikorwa gisubikwa, Col. Léopold Hatungimana, ubu afunze ashinjwa gukorana bya hafi n’abasirikare n’abandi bagiye bagaragaza ukurwanya perezida Nkurunziza kuri manda ye ya gatatu yabaye agatereranzamba kuva muri mata 2015.

 

Kuva ku wa 25 Nzeri 2015, nibwo hatangiye kuvugwa itabwa muri yombi rya Muporo umuryango we ukaba warashimangiraga ko yavuye mu rugo agiye muri Etat Major y’igisirikare cy’u Burundi.

Col.Léonidas Hatungimana uzwi ku izina rya Muporo yahoze ari mu barwanyi ba CNDD FDD bafatwaga nk’inkingi zayo , akaba yarasanzwe akora mu biro bikuru bya gisirikare (Etat-major).

Nyuma y’itabwa muri yombi rye, Col Gaspard Col Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yatangaje ko nta kindi azira uretse kuba ashinjwa gukwirakwiza intwaro mu baturage

Mu gihe byatangazwa ko ashinjwa guha intwaro abaturage, amakuru yageraga kuri radiyo RPA (Radio Publique Africaine) yavugaga ko Col.Léonidas Hatungimana yafunzwe ashinjwa kugira uruhare ku itoroka ry’abasirikare babiri bakomeye nabo batorotse mu kwezi kwa 9 uwo mwaka.

 

Abo basirikare 2 batorotse ni Lt Col Edouard Nshimirimana na Major Emmanuel Ndayikeza wari umuyobozi wungirije w’inkambi ya Muha, bikaba byaratangazwaga ko batorokanye n’abandi basirikare bato hamwe n’intwaro, ibi ngo bikaba bifitanye isano n’itabwa muri yombi rya Col.Léonidas.

Posted by Uwineza Vanessa kuri Rwandapaparazzi.rw Bujumbura

6,127 total views, 0 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful