Templates by BIGtheme NET

Blaise Itangishaka mu bakinnyi APR FC yatanze muri CAF

 

Blaise Itangishaka, rutahizamu ikipe ya APR FC yaguze muri Marines, ari mu bakinnyi 29 bazifashishwa n’iyi kipe mu mikino ya Total CAF Champions League ya 2017.

Uyu mukinnyi  wavunikiye mu mukino wa shampiona wahuje Musanze FC na APR FC mu  Ugushyingo umwaka ushize, byitezwe ko ashobora kumara igihe kigera ku mezi umunani adakandagira mu kibuga.

Abandi bakinnyi baje muri 29 kuri ubu bari mu mvune, ni: Twizerimana Onesme wamaze kugera i Kigali, avuye kubagirwa muri Maroc ndetse na Sekamana Maxime uri mu nzira zigaruka mu kibuga, nyuma y’amezi arenga abiri mu mvune.

“Lisiti yatanzwe kera (mbere yuko 2016 irangira). Nta bandi bakinnyi twongeyemo, ni ba bandi.”

“Tubonye umukinnyi mwiza nta kibazo ashobora kuza, ariko amategek ya CAF ni uko Mutarama ariwo munsi wa nyuma, ariko ni ugutegereza niba dushobora kongeramo abandi.”– Jimmy Mulisa aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu.

APR FC ikaba yaratomboye kuzahura na Zanaco yo muri Zambia mu ijonjora ribanza, mu gihe babashije kuyisezerera, bahura na Yanga SC mbere yo kwerekeza mu matsinda, igihe baba babashije gusezerera iyi kipe yo muri Tanzania.

Urutonde rwa 29 APR FC yatanze muri CAF

Abazamu: Ntalibi Steven, Kimenyi Yves, Emery Mvuyekure.

Ba myugariro: Rusheshangoga Michel, Ngabonziza Albert, Rutanga Eric, Emmanuel Imanishimwe, Rugwiro Herve, Usengimana Faustin, Ngandu Omar, Nsabimana Aimable.

Abakina hagati: Amran Nshimiyimana, Mukunzi Yannick, Butera Andrew, Benedata Janvier, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhajir, Sekamana Maxime, Nkinzingabo Fiston, Habyarimana Innocent, Sibomana Patrick, Mwiseneza Djamal, Fabrice Nininahazwe.

Ba rutahizamu: Blaise Itangishaka, Nshuti Innocent, Irambona Fabrice, Bigirimana Issa, Twizerimana Onesme, Ngabo Mucyo Fred.

CAF iteganya ko hashobora kongerwamo umukinnyi mbere ya tariki ya 15 Mutarama, igihe hari impinduka zibaye muri iyi lisiti itangwa mbere y’uko umwaka (2016) urangira, ariko iki gihe bigendana n’amande mu gihe kandi iyo ikipe ibashije kugera mu matsinda, nabwo ishobora kongeramo abandi bakinnyi.

 

Posted by @Ezechiel rwandapaparazzi.rw

4,320 total views, 10 views today

About Byiringiro Ezechiel

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful