Templates by BIGtheme NET

Bimwe mu byagufasha gupima ingano n’amerekezo y’urukundo n’umubano wawe n’uwo mukundana

Abakundana buri wese ukunze gusanga yifuza neza kumenya niba uwo akunda nawe amukunda by’ukuri, benshi bamenya neza ingano y’urukundo bakundwa ndetse n’amerekezo y’umubano wabo mu buryo butandukanye. Hari abakoresha impano, hari n’abakoresha uburyo bwo kwibaza ibibazo, nk’uko abahanga babivugako hari bibazo bigoranye kandi bitera umutima gukora cyane  birenze uko wari usanzwe ukora bigamije  kwerekana  ishusho nyayo y’urukundo ukundwa ndetse n’aho umubano wanyu ugana.

Ibi ni bimwe mu byo wakwibazaho

Urukundo n’umunezero ni byo biranga abishimiye urukundo kandi bubahiriza amasezerano.

 

Ibyo waba warasezeranyije cyangwa wasezeranyijwe byaba byari ukuri: mu rukundo habaho gusezeranya umukunzi wawe ibyo uba uzamukorera, biba byiza rero iyo umusezeranyije ibyo ubona uzashobora gusohoza. Mu gihe rero ubona ibyo wasezeranyije utabikoze cyangwa utabigezeho menya ko umubano wawe utameze neza. Kuko uwo mukunda iyo utamukoreye ibyo wamusezeranyije bituma agufata nk’umubeshyi bigatuma agutera ikizere. Ni yo mpamvu kuri iyi ngingo inama abaganga batugira bavuga ko mu rukundo ari byiza  kuba inyangamugayo ukavugisha ukuri kandi ukabwiza uwo ukunda ukuri kuko bimufasha kukwakira uko uri.

Abari mu rukundo bumva ntakindi bifuza uretse urukundo rwabo n’imiryango

 

Uburyo uwo mukundana yishimira abo mu muryango wawe cyangwa bo bamwishimira: mu rukundo umuntu agira abamushyigikira, biba byiza kurushaho iyo ababyeyi n’inshuti ubona bishimira umubano wawe n’uwo mukundana. Mu gihe ubona umuryango wawe utishimira uwo mukundana ni byiza kubanza kumenya impamvu yaba ibitera.Iyo usanze  ari impamvu ikomeye wenda hari nk’imico itari myiza bamuziho, nawe wareba ukabon autayihanganira ,ubwo umubano wawe nawe ubona ko uri gukendera. Birumvikana ko mu gihe waba wifuza ko muzarushinga ababyeyi baka batabashigikiye ntacyo mwaba muzageraho.Uku akaba ariko Bryan Conger na Meehan babibona.

Mu gihe usaba cyangwa ugaragaza ibyo wifuza byaba bikubera umutwaro? ni ibintu kamere ko umuntu agira ibyo yifuza. Ikibazo ni ukumenya ese ni gute umukunzi we  yakira ibyifuzo byanjye? Ese ni gute nakira ibyifuzo by’umukunzii wanjye? mu gihe urebye ku mpande zombi ukabona wihugiraho gusa  ukikunda cyan cyangwa uwo mukundana akumva ko byose ariwe ufite ijambo menye ko umubano wawe ushobora gukendera udafatiye hafi.Erega burya mu rukundo si ngombwa ngo ibyo wifuza bibe ari ibintu bifatika n’ubwo nabyo ari ingenzi ahubwo inama n’ibitekerezo bihamye ni byo bikomeza urukundo. Aha tukanba twibanda cyane ku nama yakugira zigatuma  nawe ubona ko umubano wawe nawe ari nta makemwa.

Kureba   n’inshuti yawe niba ishishikazwa n’umubano wawe n’abandi: mu rukundo umuntu ntaba wenyine ngo yumve ko agomba kwiharirwa n’uwo akunda gusa, kuko umubano wawe n’abandi nawo uba ukenewe. Mu gihe rero wifuza kumenya neza umubano wawe n’uwo ukunda aho werekeza ni byiza kureba umubano wawe n’abandi waba ushishikaza uwo mukundana. Si byiza gukunda umuntu ngo aguce ku bandi n’ubwo atari byiza kubereka ko ubaha agaciro kumurusha. Mu gihe Atari uko bimeze menya ko umubano wawe nawe ushobora gukomera ariko akaguca ku nshuti.

Urukundo iyo rugeze aho mubabazanya ruba rugeze mu marembera

Ese waba warabonye ibyishimo mu rukundo: urukundo ruba rwiza iyo rubaye isoko y’ibyishimo n’umunezero, rugatangira gukendera iyo hatangiye kuzamo kubabazanya no guterana agahinda ku mpamvu zitumvikana. Kumenya neza rero niba umubano wawe ukomeye, ni byiza kureba niba mu rukundo waba waraboneyemo ibyishimo. Birumvikana iyo usanze warahuriyemo n’ibibazo kandi ugasanga atari wowe wabigize mo uruhare utangira gutekereza ko umubano wawe ntaho ugana.

Urukundo ni inyanja ngari umuntu yoganamo n’uwo wihebeye mugashira icyusa, mwayisukira musa n’abakina ikabasiga icyasha ikabasigira icyena ku mitima. Mu gihe winjiye mu rukundo  ni byiza kubikora ubikunze ukirinda kubabaza uwemeye kugukunda kuko iyo utamukundiye uba umutesheje igihe cye yagutayeho .

 

Posted by @Ezechielrwandapaparazzi.rw Musanze

9,900 total views, 30 views today

About Byiringiro Ezechiel

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful