Templates by BIGtheme NET

Agahinda nyuma y’igitero cy’umunya-palestine wishe abasirikare ba Israel abagonze n’ikamyo:AMAFOTO>>

Umunya-Palestine wari utwaye ikamyo, kuri iki Cyumweru yagonze itsinda ry’abasirikare ba Israel bari i Yeruzalemu, bane bahita bitaha Imana abandi 17 barakomereka, iki kikaba aricyo gitero Israel ihuye nacyo nyuma y’icyabaye mu Ukwakira 2015.

inisiteri y’Ingabo yahise itangaza amazina y’abaguye mu gitero

Ibitero bikoreshejwe imodoka zinjira mu baturage giherutse kuba nanone mu mujyi wa Nice mu Bufaransa na Berlin mu Budage, Minisitiri w’Intebe wa Israel akaba yavuze ko cyagabwe n’umuntu ushyigikiye Islamic State witwa Fadi Qunbar wari ufite imyaka 28, akaba yahise araswa akagwa aho.

Abandi basirikare bafatanye urunana bibuka bagenzi babo bari bamaze kugwa mu gitero

Minisiteri y’Ingabo ya Israel yatangaje ko abasirikare bagabweho igitero bari mu rugendo shuri, maze hitaba Imana Lieutenant Yael Yekutiel wari umukobwa w’imyaka 20, Sous-Lieutenant Shir Hajaj wari umukobwa w’imyaka 22, Sous-Lieutenant Erez Orbach wari umusore w’imyaka 20 na Sous-Lieutenant Shira Tzur, umukobwa w’imyaka 20.

Abasirikare bahungabanye kubera ibyari bimaze kuba

Minisitiri w’Intebe Benyamin Netanyahu kimwe n’abandi bayobozi batandukanye muri Israel bashyize iki gitero mu myumvikanire rusange kimwe n’ibindi bibazo Isi ifite, kurusha kugishingira ku bushyamirane hagati ya Palestine na Israel.

Amashusho yafashwe na camera yo ku muhanda yerekana ikamyo iri mu kaziga isatira ahari hakoraniye abasirikare

Netanyahu yagize ati “Iki kirasa neza n’umugambi wa Islamic State wabanje mu Bufararansa, ukomereza mu Budage none ubu bigeze i Yeruzalemu.”

Yavuze ko iki ari ikibazo cy’Isi muri rusange ku buryo ibihugu bigomba guhangana nacyo bishyize hamwe.

Minisitiri w’Intebe Netanyahu yari arinzwe bikomeye ubwo yageraga ahabereye icyo gitero

Nyuma y’iki gitero inama ikomeye y’umutekano yahise iterana, hatorwa umwanzuro ko abarwanyi ba Islamic State bahigwa bukware, umurambo w’uwo mugabo wagabye igitero ntusubizwe umuryango we, inzu ye igasenywa ndetse umuryango we ukirukanwa i Yeruzalemu.

Umwe mu bakoraga iperereza yicaye mu ikamyo

Posted by Emmy kuri Rwandaoaoarazzi.rw

 

9,990 total views, 10 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful