Templates by BIGtheme NET

Twakundanye imyaka ine turatandukana, ariko nyuma yo gusubirana uko tuvuganye arambwira ngo nimusure kandi ngo muraze ? “INAMA”

Mu kiganiro yasabye ko twamugira inama, yatangiye agira ati:
Nitwa Ange Nakundanye n’umuhungu hashize imyaka ine turatandukana kuko hari ibyo tutumvikanagaho.

 Nyuma yo gutandukana twaje guhura turaganira turongera turakundana, ariko kuri ubu ibintu byose nsigaye mbona byarahindutse kuri we.

Iyo mubwiye ko mukumbuye arambwira ngo ninze kumusura kandi ngo muraze.
Mu minsi ishize bwo naramusuye nk’uko yabyifuzaga ndanarara ngirango wenda ndebe ko twaganira kuko igihe twihaye cyari kigeze ngo dushinge urugo.

Ariko iryo joro ryose bwakeye tutaganiriye ahubwo twaraye dushwana ashaka ko turyamana nabyanze.

Bwarakeye ndataha ariko nubu iyo mubwiye ngo duhure tuganire icyo ahita ambwira ni ukumusura ngo kandi nkarara.

Ndamukunda rwose sinshaka kumuhemukira ariko ndabona ngiye kuzabikora kuko ntashaka ko tuganira kuri gahunda yo kubana kandi mfite abandi bahungu bari kumbwira dukore ubukwe abo bose narabirengagije kuko mfite cheri ntashaka guhemukira.

None mbigenze nte? Mureke nkundane n’undi mbona ufite gahunda? Ubuse nkomezanye nawe kandi n’ubundi mbona ahubwo amaherezo bizarangira nubundi tutabanye kandi n’abo bandi narabanze bose.

Ndabinginze mungire inama y’icyo nakora.

Yasoje agira ati: inama zanyu ni ingirakamaro nizeye uko haricyo zizamarira

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

51,030 total views, 40 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful