Templates by BIGtheme NET

The Ben mu kiganiro n’abanyamakuru (Press Conference) ashimiye Lil pac Vd Frank na K john nk’abantu bamuzi cyera:INKURU>>

Mu kiganiro kirambuye the ben yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda ngo byamushimishije cyane ndetse anavuga ko abayeho neza muri America.ni mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu saha ya saa kumi z’igicamunsi cyabereye muri hotel villa portofino i Nyarutarama.

Umunyamakuru kwizera richard yamubajije ku muziki wo mu Rwanda uko awubona maze avuga ko ugeze ahantu heza cyane.Mbere yuko akomeza ijambo yabanje gushimira abantu bagiye bamufasha muri muzika ndetse anavuga ko bamuzi cyera atangira muzika ye ati:”ndashimira Lil Pac,Vd Frank hamwe na K john” yakomeje agira ati:”baramfashije cyane ndabyemera barananzi cyane ku buryo ari bamwe mu bantu ngomba gushimira byimaze yo“.

Ikibazo cyari gikomeye cyane cyabajijwe the ben niba inzandiko zamutwaye nka passeport de service niba yarazisubije kuko amategeko abitegeka,yemeye ko yazisubije nta kibazo afitanye na leta.Ati:”hano ni iwacu sinzi niba nafatwa nkutari umunyagihugu“.

Ariko the ben bakimubazwa iki kibazo yagize ubwoba kuko yasubizaga afite ubwoba bwinshi kuri icyo kibazo kuruta uko yasubizaga ibyabanje ameze.Ibibazo byakomeje kuba byinshi cyane bamubaza niba yishimiye ko azaririmbana na bruce melody hamwe na yvan buravan ndetse na charly na Nina ntakabuza yavuze ko byamushimishije gusa atungurwa no kubona abo yari asanzwe azi batazitabira kino gitaramo ati:”abo narinzi byantunguye ko ntababonyemo nka Tom Closs na dream Boys n’abandi..”.

Ikindi cyatangaje abantu ni uko ikiganiro cyose cyakozwe mu kinyarwanda ntabwo byari bimeze nk’ibindi dusanzwe tujyamo usanga bakoresha icyongereza n’izindi ndimi z’amahanga Ariko abanyamakuru bari benshi cyane kandi ntawe baniganye ijambo dre ko buri wese warufite ikibazo yakibajije.

Paccy yahaye the ben impano yindorerwamo nziza cyane

The ben yabajijwe niba afite ubwenegihugu bw’Amerika abigira ibanga.ibi byatumye abanyamakuru babigiraho ikibazo bamwe bemeje ko nta passeport y’Amekica afite bitewe nuko atabyemeye ikindi afite passeport yabihamya imbere.

Vd frank yabajije the ben niba yarabonye umukunzi maze arabihakana avuga ko atarabona umukunzi kandi umukobwa mwiza umuhabwa n’Uwiteka.

Twabibutsa ko mbere y’igitaramo giteganyijwe kuri tariki ya 1 mutarama 2017 hazabanza kuba viber party izahuza the ben na bruce melody ndetse na charly Na Nina bizaba tariki 31.12.2016 mbere yuko igitaramo nyirizina kiba.

Posted by Janvier Romeo kuri Rwandapaparazzi.rw Kigali

58,240 total views, 20 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful