Templates by BIGtheme NET

Nyampinga Umukobwa mugufi yakorewe ‘bridar shower’ atangaza ko nta Camera ashaka mu bukwe bwe!!! INKURU>>

Louise Mukasekuru, umukobwa mugufi cyane wamamaye cyane mu mujyi wa Kigali aho benshi bakunda kumwita Nyampinga cyangwa “Miss”, agiye gukora ubukwe n’umusore wamwihebeye ariko avuga ko abantu bazagera mu bukwe bwe bafite ibyuma bifotora, azahita yiyambura agatimba agahangana nabo akabereka uwo ari we.

Mu mpera z’iki cyumweru gishize, nibwo uyu mukobwa yakorewe ibirori bizwi nka “Bridal Shower” bikorerwa abakobwa bagiye gushyingirwa, hanyuma mu minsi micye akaba azambikana impeta n’umusore bikundaniye, ariko ngo mu bukwe bwe yiteguye kuzahangana n’abashaka kuzafata amashusho cyane cyane abanyamakuru kuko atifuza ko ubukwe bwe buzavugwa cyane mu bantu.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Nyampinga yanze kugira byinshi avuga ku bukwe bwe no ku musore bagiye kurushinga, gusa avuga ko atifuza kuzabona abanyamakuru cyangwa abandi bantu bafata amashusho ngo bazasakaze iby’ubukwe bwe.

Yagize ati: “Ninababona nkabona na camera tuzarwana, nzakuramo agatimba nkajugunye turwane, ntabyo nshaka njyewe. Umuntu witwa umunyamakuru cyangwa umuntu wa televiziyo cyangwa undi wese uzafata amashusho tuzagerana kure… Cyangwa ntabwo unzi? Icyo gihe muzamenya uwo ndi we.

Tariki 7 Mutarama 2017 nibwo Nyampinga azambikwa impeta n’umusore tutabashije kumenya amazina ye, n’uyu mugeni akaba avuga ko ntawe yabwira ibyerekeranye n’ubukwe bwe kuko ashaka ko buzaba mu muhezo w’abanyamakuru cyangwa abandi bashobora gufata amashusho bakayasakaza bakoresheje amatelefone cyangwa ibyuma byagenewe gufata amashusho.

Posted by Emmy kuri Rwandapaparazzi.rw Kigali

96,994 total views, 30 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful