Templates by BIGtheme NET

Koffi Olomide mukanya gato araba asesekaye i kigali nubwo abamuzana babigize ibanga:AMAFOTO>>

Umuririmbyi w’icyamamare muri Congo, Koffi Olomide yamaze gufata indege yerekeza mu Mujyi wa Kigali aho azaririmbira mu nyubako ya Kigali Convention Center kuwa 31 Ukuboza 2016.

Koffi Olomide aragera i Kigali mu ndege ya RwandAir

Koffi Olomide ubusanzwe witwa Antoine Christophe Agbepa Mumba yahagurutse iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aza i Kigali kwitegura bwa nyuma igitaramo azakora afatanyije n’abacuranzi bagize itsinda Quartier Latin.

Kuri Twitter, Sositeye ya RwandAir yashyizeho amafoto agaragaza Koffi Olomide n’itsinda rikora mu ndege zayo bemeza ko uyu muhanzi ari mu rugendo rwerekeza i Kigali gusa ntibavuze igihugu aturutsemo kuko ubusanzwe iyi sosiyete ntiratangiza ingendo i Kinshasa kandi no ku munsi w’ejo hashize hagaragaye ifoto kuri instagram ari mu ndege bigaragara ko hari ikindi gihugu yari agiye dore ko abenshi bari batangiye guhwihwisa ko aje mu Rwanda gusa Rwandapaparazzi.rw twabashije kubakurikiranira dusanga atari yerekeje hano mu Rwanda nk’uko byari bitangiye guhwihwiswa n’ababonye iyo foto.

iyi niyo foto ya koffi Olomide ari mu ndege ku munsi w’ejo hashize byakekwaga ko aje mu Rwanda

Koffi Olomide yari amaze amasaha make yanditse kuri Facebook ati “Koffi Olomide na Quartier Latin kuri uyu wa Gatandatu bazakorera igitaramo muri Convention Center ya Kigali guhera saa tatu z’ijoro…”

Kwinjira mu gitaramo cya Koffi Olomide bizaba ari ukwishyura amafaranga ibihumbi 35 mu myanya isanzwe ndetse hari n’ameza azicarwaho n’abishyuye ibihumbi magana atanu [500,000].

Yaherukaga kuza gukorera igitaramo i Kigali mu mwaka wa 2009, icyo gihe yaririmbiye kuri Stade Amahoro, yari yatumiwe na sosiyete y’itumanaho yitwaga Rwandatel.

Posted by Janvier Romeo kuri Rwandapaparazzi.rw Kigali

28,014 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful