Templates by BIGtheme NET

Kigali: Mu bukwe budasanzwe, umusore yakoye umugore inka 12 n’imodoka ya V8 ya 80.000.000:INKURU N’AMAFOTO>>

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2016, mu mujyi wa Kigali habereye ubukwe budasanzwe bwahuruje imbaga bukanavugisha benshi amangambure, bitewe n’uburyo umusore yakoye umugore we inka 12 akagerekaho n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa V8 ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni mirongo inani (80.000.000).

Ubu bukwe bwo gusaba no gukwa bwabereye mu karere ka Kicukiro ahazwi nko kuri Kings Garden, umusore witwa Ntare akaba yakoye umugore witwa Mirenge Rose. Imodoka nshya itaragenda ikilometero na kimwe yaje ipakiwe mu modoka zabugenewe naho inka 12 z’inzungu zizanwa mu modoka ya FUSO, abantu bakaba bari bahuruye cyane ubona ko byabatangaje.

Amakuru atugeraho yemezwa n’abo mu muryango w’uyu mugore, bemeza ko umugabo we Ntare yashatse kumwereka ko amukunda bihebuje akamwibagiza undi bari barabyaranye waje kumuhemukira. Gusa uwo bivugwa ko yari yarabyaranye na Mirenge Rose, ntabwo twabashije kumenya niba ari umugabo bari barashakanye byemewe n’amategeko.

Posted by Alex Masha kuri Rwandapaparazzi.rw Nyamirambo

 

102,360 total views, 10 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful