Templates by BIGtheme NET

Igitaramo Social Mula azakorera kuri zagnut club kimisagara kuri iki cyumweru yizihiza noheri kizaba ari imbatura mugabo ndakubwiye!!:Reba Hano nawe Ntuzacikwe!!

Nkuko bimenyerewe ko buri ku cyumweru zagnut club mu buryo bwo gushimisha abayigana ibazanira umuhanzi ukunzwe akabaririmbira dore ko imwe mu ntego zayo ari ukunezeza abayigana,kuri iki cyumweru zagnut yabazaniye umuhanzi Social Mula ukunzwe cyane muri iyi minsi kubera indirimbo ze zanyuze benshi cyane cyane nk’indirimbo ku ndunduro ndetse n’amahitamo yanashyize hanze amashusho yayo mu minsi ishize.

Social Mula ni umuhanzi umaze igihe kinini muri muzika nyarwa akaba yarazamuwe n’indirimbo abanyakigali dore ko ariyo benshi bamumenyeyeho,kuri ubu aka ari umwe mu bahanzi bari ku isoko muri iyi minsi kubera ubuhanga arimo kugaragaza muri muzika nyarwanda by’umwihariko ugendeye ku ndirimbo ebyiri twavuze haruguru zaje zikurikirana dore ko bamwe mu bakunzi b’umuziki bemeza ko ari zimwe mu ndirimbo z’ibihe byose byumwihariko ku bakundana.

Mu rwego rwo gusangira n’abakunzi be noheri Social Mula yifuje kubana nawe mu gitaramo azakorera kuri zagnut club kimisagara kuri iki cyumweru tariki ya 25 dore ko yifuje kuzataramana namwe bigatinda.kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 1000frw ahasanzwe ndetse n’2000frw mu myanya y’icyubahira VIP!!

Ikindi twabibusta ni uko kuri zagnut hari icyo kurya ndetse n’ibyo kunywa by’amoko yose kandi ku biciro byiza si ibyo gusa kandi kuri zagnut hari aba Dj bavangavanga imiziki kakahava!! ni hano ku kimisagara ruguru gato y’ikigo cy’urubyiruko cya maison de jeunes kimisagara munsi y’umuhanda wa kaburimbo werekeza i nyamirambo uva nyabugogo.

Ibyo kunywa by’amoko yose biba bihari kuri zagnut club kandi ku biciro byiza

Ntimuzacikwe muzaze dutaramane na Social Mula kugeza murambiwee!!

Iki gitaramo cyateguwe na Omario pro

Posted by Jaanvier Romeo kuri Rwandapaparazzi.rw Kigali

14,942 total views, 10 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful