Templates by BIGtheme NET

Dore Urutonde rw’ abaraperi umwaka wa 2016 usize ntacyo ubasigiye kumuziki wabo “REBA HANO”

Hip hop n’injyana ikundwa mu Rwanda n’abantu batandukanye cyane cyane urubyiruko aho usanga uwakoze neza yishimirwa n’abafana ariko wagenda ukabura ntiwongere kumvikana ugasanga abafana b’iyi njyana bagenda bakuvaho wakora n’ibitaramo ntibyitabirwe.

1. Umuraperi Nuru Fassasi

JPEG - 64.8 kb
Diplomate kuva yava i Bugande akomeje kutigaragaza

Uyu muraperi wamamaye ku izina rya Diplomate muri iyi minsi ntari kuvugwa mu muziki Nyarwanda nkuko agitangira byari bimeze. Uyu muraperi watangiye umuziki muri Mutarama 2009 ubwo yumvikanaga mu ndirimbo ‘Umucakara w’ibihe’, ‘Kure y’imbibi’ n’izindi, yarakunzwe cyane icyo gihe aza no kubona ibihembo bitandukanye ariko kuri ubu asa n’uwazimye nkuko iyi mvugo ikoreshwa n’abakunzi ba muzika.

2. Umuraperi Muhire William [K8 Kavuyo]

JPEG - 81.6 kb
Kavuyo ubarizwa muri Press One Entertainement

Uyu muhanzi ubarizwa muri Leta zunze ubumwez’Amerika ariko usangiza ibihangano bye abanyarwanda mbere y’uko ajya muri Amerika yari umwe mu bahanzi bakora injyana Hip Hop mu buryo bwiza kandi agakundwa na benshi uyu mwaka nawe ntiyigaragaje nkuko twari tumumenyereye dore ko indirimbo yakoze ari ‘Ndaguprefera’ yakozwe na Pastor , bigaragara ko yagabanyije umuvuduko dusanzwe tumuziho.

3. Captain Pacson

JPEG - 64.2 kb
Pacson umwe mu baraperi nawe utacyumvikana

Uyu amenyerewe mu guhuriza hamwe abaraperi batandukanye bagakora indirimbo nawe muri uyu mwaka ushojwe humvikana revolution gusa. Muri uyu mwaka yavuzweho no gufungwa.

4. Jay-C

JPEG - 72.6 kb
Jay-c we ntiwamenya niba agikora muzika

Umuhanzi Jay-C amazina ye asanzwe ni Jean Claude Muhire. Yamenyekanye mu ndirimbo Isugi, Impanuro zakunzwe na benshi n’izindi n’umwe mu bahanzi b’injyana ya hip hop bakunzwe cyane kuri bamwe bakunda imvugo zo kuzimiza zikoreshwa n’abaraperi kuri ubu nawe ntakivugwa dore ko uyu mwaka ntawamenya ibyo ahugiyemo

5. Ciney

JPEG - 53.3 kb
Umuhanzi ciney wigaragaje mu gihe cyashize mu baraperikazi ubu ntiwamenya ibyo ahugiyemo

Umuhanzi Uwimana Aisha bita Ciney uzwi mu ndirimbo nka “Ngwino nkwereke” n’izindi zitandukanye ni umwe mu bakobwa bigaragaje muri hip hop mu minsi ishize ariko ubu ntakigaragara dore ko muri uyu mwaka nta cyo yakoze kigaragara. Ciney yigeze no kumvikana kuri Radio zimwe na zimwe zo mu Rwanda akora nk’umunyamakuru kuva yabireka ntacyumvikana.

6. Bably

JPEG - 127.1 kb
Bably umuraperi uzwiho gukora ibihangano bye bucece

Umuraperi Bably wamamaye mu ndirimbo ‘Imbohe zizabohoka’, ‘Isezerano rya kera’ n’izindi, n’umwe mu bahanzi umwaka ushize batangaje ko uyu mwaka bagiye kwigaragaza ariko urangiye nta kintu kigaragara uyu muhanzi yakoze umuntu akaba yakibaza ibyo ahugiyemo bikakuyobera mu gihe abafana be bategereje ibyo yabijeje bagaheba.

7. Sandra Miraji

JPEG - 32.5 kb
Umuraperikazi Sandra Miraji ingufu yinjiranye muri muzika zaburiwe irengero.

Umuhanzi Sandra Miraji wagaragaje gukora injyana ya hip hop nta pfunwe bimutera kubijyanye n’imyambarire ndetse no kwifotoza mu ma video bitangaza benshi kuri ubu asa n’uwacitse intege kuko umuvuduko yari afite ntawamenya uko byamugendekeye.
Uyu muhanzi kandi yahawe n’igihembo na Girl Hub, umuryango uteza imbere abari n’abategarugori, cy’umwe mu bakobwa batinyura bagenzi babo. Ibi babihereye ku kuba ari umwe mu bakobwa baririmba injyana ya Hip-Hop, imwe mu mpamvu zatumye anasabwa kugaragara muri Filime ’The Girl Effect’.

8. Masho Mampa

JPEG - 43.7 kb
Masho Mampa ukunze kwibera mu gihome uyu mwaka nawe ntiyigaragaje.

Masho Mampa umuraperi wamenyekanye cyane mu ndirimbo Irimbi ry’abazima, Umuhanda, Ibyanjye ndabizi n’izindi, nta mwaka ujya urangira adakoze indirimbo zo guhangana mu njyana ya hip hop yari ategerejwe na benshi mu ndirimbo zo gushotorana muri uyu mwaka none usojwe ntacyo ahaye abakunzi be. Masho Mampa ariko akunze kugarukwaho mu itangazamakuru ku ifungwa rya hato na hato.

Emmy@Rwandapaparazzi.rw

22,482 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful