Templates by BIGtheme NET

Agashya!! Yatendetse abakobwa 2 Ku munsi wo gusezerana uwakabiri arabisesa ngo nawe amurongore:VIDEO HANO>>

Mu gihe ibirori by’ubukwe byari birimbanyije bigeze aharyoshye, abageni batunguwe no kubona undi mukobwa umusore wari wakoze ubukwe yajyaga atendeka, nawe yinjiye yambaye ikanzu y’abageni avuga ko byanze bikunze nawe agomba kwambikwa impeta maze ibyari ubukwe biba akaduruvayo.

172dc86d3c1142d4742036d53d627a

Ibi byabereye mu gihugu cya Ghana mu mpera z’icyumweru cyashize nk’uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza, amashusho y’aka gashya kabaye muri ubu bukwe akaba akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gihe abageni bari biteguye kwambikana impeta, abatumirwa babukereye barimo kuryoherwa n’ibirori, undi mukobwa wari umukunzi w’umusore yatendekaga mu ibanga rikomeye, yinjiye yambaye ikanzu y’abageni imeze neza nk’iy’umukobwa wagombaga gusezerana, maze asaba indangururamajwi avuga mu rurimi gakondo rwo muri iki gihugu, ko uyu musore ari umukunzi we kandi akaba afite n’ibimenyetso ko bamaranye igihe bakundana, bityo bakaba ari we bagomba gusezerana.

Abari bambariye abageni bagerageje kumusohora ngo ubukwe bukomeze ariko nawe ababera ibamba ibintu biba akavuyo, kuburyo muri ako kanya ibyo gusezerana kwari guteganyijwe byananiranye umusore akamwara n’uwo byari biteganyijwe ko basezerana agahinda kakamwegeka.

REBA HANO VIDEO

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

74,626 total views, 20 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful