Templates by BIGtheme NET

Abakundana bagufi kurusha abandi ku isi bakoze ubukwe bwanditswe mu bitabo by’amateka:AMAFOTO>>

Paulo Gabriel da Silva Barros n’umukunzi we Katyucia Hoshino, nibo bari basanzwe bazwi nk’abakundana (Couple) bagufi kurusha abandi bose ku isi, ndetse bari baherutse kwambikana impeta ihamya urukundo rwabo (engagement) none bamaze no gukora ubukwe bahita bandikwa mu mateka nk’abaciye uduhigo, ubu bakaba ari bamwe mu banditswe mu gitabo kizwi nka Guinness World Records.

3a79cbee0000f521-719b1

Paulo Gabriel da Silva Barros afite uburebure bwa santimetero 88 mu gihe umukunzi we bakoze ubukwe, Katyucia Hoshino we afite uburebure bwa santimetero 89, bakaba bakoze ubukwe nyuma y’imyaka 8 bari mu buryohe bw’urukundo rwabo.

3a77b54700002362-ab257

Uyu mugabo n’umugore we ni abo mu gihugu cya Brazil, bakaba barahuriye ku mbuga nkoranyambaga mu myaka 10 ishize, batangira kujya baganira kugeza ubwo baje gukundana bikagera no ku gitekerezo cyo kwemeranywa gushyingiranwa n’ubwo bibaniraga batarakora ubukwe. Paulo w’imyaka 30 y’amavuko, avuga ko akibona Hoshino yamubonyemo umukobwa w’igitangaza agahita amukunda.

3a77b28600007b2e-b2447

Nyuma yo gukora ubukwe, banditswe mu gitabo cy’abaciye uduhigo ku isi yose kuko nta bandi bigeze bakora ubukwe bareshya nabo

Nyamara ibi siko byari bimeze kuri Katyucia Hoshino w’imyaka 26 y’amavuko, kuko akimubona yabanje kumukumira akamukura mu bemerewe kumuvugisha ku mbuga nkoranyambaga (block). Yagize ati: “Ubwa mbere ntangira kuvugana na Paulo, numvaga antesha umutwe.”

3a77b2d200009d9c-67889

Paulo ukora akazi k’ubunyamabanga mu by’amategeko, avuga ko Hoshino yamukekagaho kuba umusore w’inteshamutwe washakaga kumukwena, nyamara yari yaramwikundiye by’ukuri. Nyuma y’umwaka n’igice, Hoshino yaje gukura Paulo mu batemerewe kuvugana nawe, bituma bongera kugirana ibiganiro ndetse umusore aza kugenda ibirometero 300 agiye iwabo w’umukobwa mu mujyi witwa Londrina.

3a79cbd60000cb64-7d103

Paulo avuga ko akimubona, yasanze ari umukobwa w’uburanga n’imico myiza. Kuva ubwo batangiye gukundana, ndetse nyuma y’imyaka ine batangira kubana. Ku mukobwa, bwari ubwa mbere yinjiye mu rukundo. Hoshino ati: “Bwari ubwa mbere nkundanye n’umusore, Paulo niwe mukunzi wa mbere nagize, niwe wambereye byose.”

3a79ca9e000086d3-be73a

Ubu aba bombi bamaze gusezerana kuzibanira nk’umugore n’umugabo, gusa n’ubusanzwe bari babanye neza kandi bavuga ko gushyira hamwe mu rugo rwabo ari byo bikomeza umubano wabo.

Paulo afite imodoka yahinduwe mu buryo bumwemerera kuyitwara n’ubwo ari mugufi, mu gihe Hoshino nawe afite salo y’ubwiza nayo yahinduwe kugirango bijyanye n’ubugufi bwe. Paulo Gabriel da Silva, ubu afite gahunda yo kwiyamamariza kuyobora umujyi batuyemo wa Itapeva kandi yizeye ko azatsinda akawubera Meya.

3a79cdea000074fd-e4eda

Umugore yivugira ko yitomboreye umugabo bashyira hamwe, umwumva kandi akamwihanganira. Agira ati: “Ikintu cya mbere mushimira, ni uburyo yicisha bugufi. Tujya twicara tukaganira ku by’urukundo rwacu, haba hari ikibazo tukagishakira umuti. Ndabizi ngira kamere mbi, ndakara nabi, kubana nanjye ntabwo byoroshye ariko Paulo aranyumva kandi akanyihanganira, nicyo kintu kidasanzwe mukundira. Dukunda cyane gusangira no kuryamana, ni ibintu twishimanamo cyane.”

Paulo na Hoshino, bavuga ko ubugufi bwabo bubabangamira mu bijyanye no gukoresha ibyuma babikuzaho amafaranga (ATM), kujya mu bwogero rusange no kujya ku meza y’amaresitora, kuko basanga akenshi bibasumba. Gufungura amadirishya n’inzugi nabyo bibabera imbogamizi, ibi bikiyongera ku kuba hari abantu babaseka bakabaha urw’amenyo n’iyo bagendana mu muhanda, ariko ibyo bakaba barabyakiriye bakabimenyera.

3a77b45a0000c418-2a88c

Bavuga kandi ko bateganya kubyarana, n’ubwo bafite ubwoba ko ingano y’umugore ishobora kuzaba ikibazo mu gutwita kwe. Gusa ngo mu gihe baramuka batanabyaranye, bavuga ko bitazababuza kwishimana no kubana neza mu rukundo no kubahana.

Uwineza Vanessa@Rwandapaparazzi.rw

88,000 total views, 50 views today

About Muhire Jason

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful