Templates by BIGtheme NET

Umuyobozi wa Company imwe Yanyimye akazi kuko nanze ko turyamana!!! Ubuhamya>>>>

Hashize iminsi itari mike murwanda havugwa ruswa ishingiye ku gitsina cyane cyane ku bakobwa n’abadamu bajya gusaba akazi maze bagasabwa kuryamana n’abagiye kubaha akazi cyangwa abakabarangiye,ari nabyo byabaye kuri uyu mukobwa waduhaye ubuhamya.

ubuhamya-24

Yagize ati;’’sinivuga amazina,ariko ndashaka kubaha ubuhamya bw’ibyambayeho ubwo nashakishaga akazi nkimara kurangiza kaminuza.

Nize ibijyanye n’icungamari ndangiza mu mwaka wa 2014,mbonye maze umwaka ndangije nta kazi ntangira kujya mbwiara abantu bose tuziranye kumfasha bakandangira akazi.Umunsi umwe umuntu wari usanzwe ari inshuti y’iwacu aza kumbwira ko azi umuntu ukeneye umukozi kandi ko ashobora kukampa.

Yampuje na we kuri telefoni maze ahita ansab akuzana dossier isaba akazi,ndayitegura ndayimushyira.Nkigerayo yatangiye kunganiriza ambaza umwirondoro wanjye,aho ntuye aho nize n’ibindi,byose ndabimubwira namwubashye cyane.

Nahamaze nk’isaha yose akimbaza ibibazo byinshi,bigezeho atangira kunyegera akajya ankoraho nkagerageza kumwiyama ariko nkumva byanteye isoni kuko nabonaga ari umuntu wiyubashye kandi w’umugabo.

Ubwo yatangiye no kumbwira ko ayankunze,ngo nimusome n’ibindi byinshi by’ubuhehehesi,atangira no kumbwira ngo tujye muri lodge muhe kamwe,mpita numva umujinya utangiye kunyica,nk’umuntu wari umbonye ubwa mbere,noneho ntangira no kumubaza niba ibyo ashaka ko nkora biri mu nshingano z’akazi agiye kumpa.

Amaze kubona ko ntamwitayeho ahita ambwira ngo nintahe azongera ampamagare nze,ampereza dossier yanjye maze ndataha,mu rugo bambajije uko bayagenze na wa muntu wari wandangiye ako kazi ahari mbabwira ibyambayeho.

Hashize umwanya muto wa mukoresha yahise ahamagara uwo wamundangiye aramubwira ngo yampaye ikizamini kirananira ngo agiye gushaka undi.

Nawe ubaye ufite ubuhamya ushaka kudusangiza n’abakunzi ba Rwandapaparazzi.rw/ watwandikira kuri Rwandapaparazzi@gmail.com

Posted by Uwineza Vanessa kuri Rwandapaparazzi.rw Bujumbura

79,705 total views, 0 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful