Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Temarigwe iyo agiye gufutura arya ibilo 10 by’ibirayi n’ Igitoki Cyose Na Teremusi 3 z’igikoma “REBA HANO”

Umunyarwanda wa mbere uzwiho kurya kurusha abandi Temarigwe Abdallah, usengera mu idini ya Islam, yeruye agaragaza ingano y’ibiryo arya ku ifutari (kurya nyuma y’umunsi wose wiyirije ku muyisilamu) mu gisibo gitagatifu cya Ramadhan.

isiniya_yuzuye_ibiryo_kuri_temarigwe_iba_ari_nkeya_cyane

Temarige Iyo Ariye Ibiryo nkibi Aba Yisondetse Cyane

Temarigwe Abdallah w’imyaka 63, atuye mu Rwampara i Nyamirambo.Afite umugore n’abana batatu, umuhungu umwe n’abakobwa babiri.

Mu kiganiro yagiranye na abanyamakuru yeruye avuga ko iyo agiye gufutura arya ibilo icumi by’ibirayi n’igitoki cyose na teremusi eshatu z’igikoma.

Uyu mugabo ufatwa nk’uwa mbere mu Rwanda urya ibiryo byinshi, yiyemerera ko afite ubushobozi bwo kurya ibilo 40 by’ibiryo n’ukuguru kw’inka n’ihene ebyiri ndetse akarenzaho ikaziye eshanu za fanta.

Nyamara Temarigwe, avuga ko mu gihe cy’igisibo cya Ramadhan atajya arya ibiryo byinshi ngo kuko aba yiriwe ubusa.

Yagize ati “ Ndabizi benshi bakunda kwibaza ibiryo ndya muri Ramadhan uko biba bingana kubera uburyo basanzwe banzi, ariko nubwo bibwira ko ndya byinshi siko bimez, nirira ibiro icumi by’ibirayi n’igitoki cyose kirimo byibuze nk’ibilo bibiri by’ibishyimbo n’uduteremusi dutatu tw’igikoma gusa.”

Akomeza avuga ko impamvu muri uku kwezi kwa Ramadhan arya ibiryo bike biterwa n’uko aba yiriwe afunze.

Ati “ Erega byose biterwa n’uko mba niriwe nta kintu nakojeje mu kanwa umunsi wose, kandi nawe urabizi ko iyo umuntu yiriranywe inzara atabasha kurya ibiryo byinshi.”

temarigwe-5

Abajijwe uko afatwa mu muryango nyarwanda, Temarigwe avuga ko abantu bamufata mu buryo butandukanye kuko hari abamukundira uburyo arya byinshi hakaba n’ababimwangira.

Ati “ Njye uko bamfata kose ntacyo bintwara kuko hari abanyangira ko ndya cyane, bagaragaza ko mfite ingeso mbi ariko ntabwo twanakwiyibagiza ko hari ababinkundira ndetse banamfata nk’icyamamare mu kurya byinshi.”

Temarigwe avuga ko uretse mu irushanwa, undi munsi arya ibiryo byinshi ari uw’Ilaidi ubwo abayisilamu baba basoje igisibo cya Ramazani, ngo kuko byibuze arya mu ngo zigera kuri 20.

Emmy@Rwandapaparazzi.rw

78,065 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful