Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Nyuma yo Gusezerera AS Kigali Rayon Sports Irahura na APR ku mukino wa nyuma ku wa mbere”INKURU IRAMBUYE”

APR FC igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Espoir FC 1-0, ikazahura na Rayon Sports kuwa mbere tariki ya 4 Nyakanga 2016.Igitego cya APR FC cyatsinzwe na Mutijima Janvier mu gice cya kabiri.

Abafana-ba-APR-FC-muri-2016

Nyuma y’umukino, umukinnyi wa APR FC wanatsinze igitego Mutijima Janvier yatangaje ko bimushimishije gutsinda bikaba bibahesheje kugera ku mukino wa nyuma.

Umutoza wa Espoir FC, Gatera Alphonse, atangaza ko bakinnye neza, ariko ko baje gukora ikosa ryaje kubaviramo gutsindwa.

Mu wundi mukino ikipe ya Rayon Sports yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma itsinze As Kigali ibitego 3-2 muri 1/2.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Kwizera Pierrot watsinze 2 na Ismaila Diarra watsinze kimwe.

Ibitego bibiri bya As Kigali byatsinzwe na Kabura Muhamed na Mico Justin.

Ni umukino wo kwishyura wabereye kuri Sitade ya Muhanga.

Abakinnyi-ba-Rayon-Sports-bishimira-igitego-cya-5-muri-6-batsinze-Amagaju-kuri-Stade-ya-Kigali-696x443 (1)

Mu mukino ubanza Rayon Sports na As Kigali zari zanganyije igitego 1-1.

Umukino wa APR FC na Espoir FC wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2016 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo witabirwa n’abantu benshi kimwe n’indi mikino APR FC yakira muri shampiyona.

Rayon Sports yaherukaga guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro muri 2010.

Icyo gihe APR FC niyo yegukanye icyo gikombe itsinze Rayon Sports 1-0.

Ikipe yegukanye igikombe cy’Amahoro ihita ibona itike y’igikombe cy’Afurika (CAF Confederation Cup).

Igikombe cy’Amahoro mu mwaka ushize cyari cyegukanwe na Police FC.

Janvier Romeo@Rwandapaparazzi.rw

37,814 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful