Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Dore Urutonde rw’ Imodoka icumi zitangaje ku isi muri 2016 “REBA AMAFOTO “

Ushobora kuba utarayibona i Kigali, ariko ntibivuze ko zitabaho.Imodoka zigezweho kuri iyi Si, zikunze kugaragara muri filimi, ibirori bitandukanye, ntiwapfa kuyibona mu mihanda iyo ariyo yose cyangwa se mu nganda zimenyerewe zikora imodoka.

Igitabo “The Drive: Custom Cars and their Builders” kirimo ibijyanye n’imodoka zigezweho n’abazikora kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza mu Buyapani, kigaragaza amoko y’imodoka atangaje ndetse zifatwa nk’inzozi, aho zimwe zisubirwamo hashingiwe ku zasohotse mu bihe byo hambere.

Abanonosoye icyo gitabo, Maximilian Funk na Robert Klanten banditsemo bati “Abantu batekereza ko ugura imodoka ukayitunga gusa. Ariko hari abazi ukuri… imodoka nziza kurusha izindi ni iyo wikoreye ubwawe,”

Muri icyo gitabo cyasohotse muri Gicurasi 2016, hagaragazwa imodoka zitandukanye, zagiye zikorwa ari uko ba nyirazo bazifuza, kandi bigatuma zigira umwihariko wazo, kandi hagashingirwa ku za kera zigirwa iz’iki kinyejana gishya.

1.Blastolene B702 yakozwe na Randy Grubb igenewe Blastolene

2.“The Reactor” yakozwe na Gene Winfield

Gene Winfield yitunganyirije iyi modoka yise Reactor ikoze muri aluminium, agendeye ku modoka yo hambere izwi nka Citroën DS, yamamaye cyane mu 1960. Yagaragaye muri filimi zakunzwe nka “Bewitched”, “Star Trek”, “Mission: Impossible” na “Batman”.

3.Orbitron yakozwe na Ed Roth

4.Dodge Deora yakozwe n’abavandimwe babiri, Mike na Larry Alexander

5.The Galaxian yakozwe n’uruganda Paradise Road

Imodoka ‘The Galaxian’ yakozwe n’uruganda Paradise Road rwo mu Buyapani, rushingira ku modoka ya Ford Model T, yakozwe mu 1928. Iyi modoka yaje guhindurwa ihabwa isura nshya, ku buryo uyikeneye ku isoko ikiri nshya, uyibona kuri miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika.

6. Cadillac Coupe “Sophia” yakozwe na John d’Agostino

7. Ice Cream Truck yakozwe na Mister Cartoon

Uyu mugabo w’umuhanga mu bijyanye no gukora ibishushanyo bishyirwa ku mubiri bizwi nka ‘tattoo’, ni umwe mu bafite abakiliya barimo Lewis Hamilton umenyerewe mu isiganwa ry’imodoka, Kobe Bryant rurangiranama muri Basketball na Beyonce, umuhanzi w’icyamamare. Iyi modoka yagendeye ku isura y’iyakozwe mu 1963.

8. Old Crow Bellytank yakozwe na Old Crow Speed Shop

9. Speedster yakozwe na Eagle

Uruganda rwo mu bwongereza Eagle rwagendeye ku modoka ya Jaguar E yo mu myaka 30 ishize. Ijya kubakwa byaturutse ku mikiliya w’Umunyamerika wari uyikeneye, bifata umuyobozi w’urwo ruganda rwa Eagle, Paul Brace, amasaha 4000 kugira ngo bayitunganye.

10. Dodge Charger “tantrum”

Yakozwe na SpeedKore Performance Group, ikagira moteri y’ubwato iyiha imbaraga zidasanzwe. Yashushanyijwe na Mercury Marine, ndetse uwayoboye itsinda ryayubatse, David Salvaggio, avuga ko ifite imbaraga zirenze izo imodoka ishobora kuzigera ikenera.

Emmy@Rwandapaparazzi.rw

135,849 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful