Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Sudani y’Epfo:Umuvubyi yakubiswe kwizakabwana kugeza apfuye”INKURU IRAMBUYE”

Muri Sudan y'Epfo abaturage bakoresha inkoni mu mikino yo kurwana

          Muri Sudan y’Epfo abaturage bakoresha inkoni mu mikino yo kurwana

Abaturage b’aho hiciwe uwo mugabo bavuga ko ari umuvubyi w’imvura, ngo yakoreshaga imbaraga ze zitangaje (bita iz’uburozi) agatuma ako gace katagwamo imvura, ku buryo ngo kari kamaze amezi abiri nta n’igitonyanga cy’imvura kihageze.

Abaturage ngo bari baramurakariye cyane kubera ko imyaka yabo yumiye mu murima yarabuze imvura,  ngo barabuze n’uko bahinga indi myaka nta mvura.

Minisitiri muri iki gihugu ushinzwe itangazamakuru Victor Maburuk yabwiye imwe muri Radiyo zo muri Sudan y’Epfo yitwa Eye Radio ko abaturage bakubise Tuban Uyey kugeza apfuye ubwo yari mu nzira ajyanywe kuri Polisi bamwica ataragerayo.

Si ubwamere ibintu nk’ibi ngo biba muri Sudan y’Epfo, ngo no mu mwaka ushize mu Ukwakira, mu ntara ya Torit iherereye mu Majyepfo y’igihugu, ahitwa Hiyala Payam urubyiruko rwishe umugabo na bwo bamwicishije inkoni bamushinja guteza amapfa muri ako gace.

Janvier Romeo@Rwandapaparazzi.rw

34,197 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful