Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Nyuma y’Igitaramo cyabereye ngoma Umugabo Yamaranye Icyumweru n’Umukobwa wigurisha Kubera irari Yatewe n’imyambarire Ya Alionl”INKURU IRAMBUYE”

Nyuma y’uko abahanzi 10 bataramiye mu karere ka Ngoma ndetse bikagaragara ko bashimishije abahatuye,habonetse umugabo watandukanye n’umufasha we nyuma yo kumara icyumweru mu gasozi ku bw’irari yari yatewe n’umuhanzi Alioni wari wambaye impenure.

Alion

                                         Alioni mu myambarire idasanzwe

Iyi nkuru dukesha umwe mu bakunzi ba muzika batuye Ngoma ariko utifuje ko izina rye rijya ahagaragara ku bw’umutekano we,yatangarije Itangazamakuru ko ku wa gatandatu washize mu irushanwa rya PGGSS 6 hari umugabo basangiraga wishimiye cyane imyambarire n’ikimero cy’umuhanzikazi  Alioni.

Ngo mu gutaha bava aha haberaga igitaramo,uyu mugabo wagendaga akubita agatoki ku kandi  dore ko ngo yemezaga ko abonye umukobwa umunyuze kuva yabaho ,ariko agashengurwa n’uko ntaho bahurira.Ku bw’ibyo yabonye kuri uyu muhanzi kazi ,bidatinze yaje gutahana n’umukobwa wigurisha.

Kuva ubwo kugera kuri uyu wa Kane,ngo  nibwo uwo mugabo yaje gutaha iwe ahageze asanga ari amarira gusa umugore afunga utwe amusigira inzu.

Uyu mutanga buhamya yemeje ko ngo ubu icyo bari gutegura ari ugushaka uko bahuza aba bombi urugo rukongera kuba nyabagendwa.

IMG_5817

Si Ngoma gusa imyambarire ya Alioni inenzwe ndetse bamwe bakemeza ko ariyo turufu yiyemeje  kwifashisha mu rwego rwo kureshya abitabiriye irushanwa,dore ko aho amaze kugaragara hose muri iri rushanwa abenshi bemeza ko ahasiga irari.

Ese Alioni,ibi bimuvugwaho abivugaho iki?Mukiganiro n’itangazamakuru,mu ntangiriro z’iri rushanwa yari yahakanye amakuru y’imyambarire ye ko yaba iba igamije kureshya abafana ndetse ahakana kwiyambika ubusa yemeza ko yambara imyambaro yumva imubereye inamufasha kwisanzura ubwo abari ku rubyiniro.

Janvier Romeo@Rwandapaparazzi.rw

167,469 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful