Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ntibisanzweee!! Kicukiro Bishop w’imyaka 26 yakoze ubukwe n’umukobwa w’imyaka 54 Yamavuko:AMAFOTO>>

Umusore w’imyaka 26 y’amavuko wasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa w’imyaka 54 ndetse banafite indi mihango y’ubukwe bwabo kuri uyu wa Gatandatu, aravuga imyato urukundo akundana n’uyu mukunzi we, akanerekana ko ikinyuranyo cy’imyaka atari ikibazo na gato.

b83ad82505d60aad20716d92985944

Frederic Niyomutakirwa w’imyaka 26 y’amavuko n’umukunzi we Mukundente Felicité w’imyaka 54 y’amavuko, basezeraniye mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2016, indi mihango y’ubukwe bwabo ikaba iraba kuri uyu wa Gatandatu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Niyomutakirwa Frederic yashimangiye ko akunda bidasanzwe uyu mukunzi we, kandi uretse abantu bavuga ibyabo akaba yizeye ko bazabana bakanabyarana kuko Imana ari yo ibyara hatabyara imyaka.

Avuga ko yamukunze amureba, atamushutse cyangwa ngo amufate ku ngufu kandi bombi bakaba bari bujuje ibisabwa ngo basezerane bityo akaba atewe ishema no kumugira nk’umugore we yizeye ko azamubyarira abana, dore ko ibyo kuba yaba yaracuze atazabyara byo avuga ko Imana ari yo itanga urubyaro, n’abakobwa bato bakaba bashobora kuba ingumba.

Frederic yabwiye Itangazamakuru ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, kuri uyu wa Gatandatu aribwo haba imihango yo kumusaba no kumukwa Kimironko, nyuma bazasezeranira mu rusengero Umusozi w’Ibyiringiro ku Kimisagara.

REBA HANO ANDI MAFOTO:

Nyuma-yo-kurahirira-imbere-yIdarapo-rya-Repubulika-yu-Rwanda-banabihamije-mu-nyandiko

Mukundente-Felicita-ubwo-yarahiriraga-kubana-akaramata-na-Bishop-Frederic

Bishop-Niyomutakirwa-arahirira-kubana-ubuzima-bwe-bwose-asigaje-kuri-iyi-Si-na-Mukundente-Felisita-kuri-uyu-wa-Kane

Bishop-Frederic-numwari-avuga-ko-akunda-cyane-Felicita-kuri-uyu-wa-Gatandatu-azamusaba-anamukwe-iwabo-Kimironko-hanyuma-bakomereze-ku-rusengero-basezerane-imbere-yImana

Janvier Romeo@Rwandapaparazzi.rw

149,147 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful