Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Kigali : Polisi yafashe uwari utwaye abanyeshuri yasinze bikabije kugeza aho asinziriye mu modoka”INKURU IRAMBUYE”

Nyuma y’impanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri mu gitondo, aho imodoka yarenze umuhanda irimo abanyeshuri ba Kigali Parents School, Polisi yavumbuye ko uwari utwaye imodoka yari yakoze amakosa akomeye, nyuma hatahurwa undi wari utwaye abandi banyeshuri yasinze, basanga yanasinziriye mu modoka .

ebbe16dbddad30e4dafc4371c89da1

Ahagana mu ma saa moya za mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2016, imodoka RAC 845H yari itwawe na Léon Fidele Munyangabe yarenze umuhanda igihe uyu mushoferi yananirwaga gukata ikorosi ry’ahantu hamanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yatangaje ko uyu mushoferi yari yakoze amakosa yo kurenza umubare w’abagenewe kujya mu modoka. Yagize ati :
“Munyangambe yari atwaye abanyeshuri 29 mu modoka ifite ubwishingizi bw’abantu 18, yihutaga cyane ngo ahuze n’igihe cy’ishuri… ananirwa gukata ikorosi kubera kwihuta.”

img_0245-3 (2)

Ibi byatumye hatangira iperereza ku modoka zitwara abanyeshuri, maze ku gicamunsi hafatwa Ntakirutimana Michel wari utwaye imodoka y’abanyeshuri b’ikigo cyitwa “Les Hirondelles”, yasinze, kuburyo atabashaga guhagarara.

ACP Twahirwa yagize ati : ”Ntakirutimana yari atwaye abanyeshuri batashye ariko babonye ko yasinze, ku bw’amahirwe barasakuje kugeza igihe ahagarariye maze barasohoka. Muri icyo gihe, Polisi yahise ihagera isanga abanyeshuri bahagaze ku muhanda, uwari abatwaye yasinziririye mu modoka.”

ACP Twahirwa yavuze ko icyuma gipima ikigero cy’inzoga umuntu yanyweye, cyagaragaje igipimo cyo hejuru cyerekana ko yari yasinze bikabije. Ibi byatumye bahita batekereza kuvugana n’ababyeyi.

csm_michel_ntakirutimana__who_was_found_drunk_transporting_pupils_01_76a3515f0d-e9b3d

ACP Celestin Twahirwa ati : ”Nyuma y’ibyo byombi, twavuganye n’ababyeyi n’amashuri. Iperereza ryagaragaje ko ababyeyi basinya amasezerano na ba nyir’amamodoka ariko nta ruhare amashuri abigizemo. Kuri ubu, turashaka ko amashuri abigiramo uruhare kandi akagira inshingano ahabwa mu masezerano asinywa ku mpande zombi mu nyungu z’umutekano w’abanyeshuri.”

Avuga kandi ko ababyeyi n’amashuri bakwiye kureba ko hari umuntu mukuru uri mu modoka, igihe bajya cyangwa bava ku ishuri ; yaba umwe mu babyeyi cyangwa umwarimu cyangwa undi muntu mukuru w’inyangamugayo wareba umutekano wabo mu modoka, ariko abana ntibaharirwe abashoferi bonyine.

Janvier Romeo@Rwandapaparazzi.rw

71,176 total views, 150 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful