Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Dore Urutonde rw’ Ibihugu 10 Birangwamo amahoro Kurusha Ibindi Ku Isi “REBA HANO”

Mu gihe isi yugarijwe n’intambara, amacakubiri, umwiryane ndetse no kuba nyamwigendaho, hari ibihugu bitandukanye bitarangwamo ibibazo by’intambara kurusha ibindi nk’uko wonderlist yabivuye imuzingo.

Gusa  muri ibyo bihugu ibyinshi ubisanga ku mugabane w’Uburayi mu gihe ku wa Afurika nta nakimwe kigaragara  muri iyi myanya 10 ya mbere.

10.Ububiligi

Iki gihugu giherereye mu mutima w’Uburayi, ni kimwe mu bihugu bifite abaturage batarangwa n’ubushotoranyi, ahanini usanga barangwa no gufashanya mu gukumira umwanzi, keretse iyo bahuye na rwangendanyi y’ibitero bivuye mu bindi bihugu. By’umwihariko Ububiligi bukaba ari igicumbi cy’ubumwe bw’Uburayi (EU).

9.Sweden

Kuba iki gihugu cyaje ku rutonde rw’ibihugu birangwamo amahoro ku isi, akenshi ni uko usanga nta bahungabanya umutekano baharangwa ugereranyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Happy-Swedish-people-horz

8.Canada

Canada nk’igihugu cyamaze gutera imbere muri Amerika, biyifasha kuba ifite abaturage batari bagashozantambara kandi bakaba banga politike ya Mpatsibihugu n’ubushotoranyi.

Ibyo bibafasha kwita ku mujyi wabo bakawusukura,bityo bigatuma bamukerarugendo baturutse imihanda yose bashidukira kuhasura.

7.Finland  

                                                                                                                       

Mu bihugu biherereye mu Majyaruguru y’Uburayi, Finland iza ku isonga mu kuba irangwa n’amahoro aho ifatwa nk’intangarugero ku isi mu bihugu bitarangwamo n’intambara.

Ibi bituma UN, NATO bashishikariza ibindi bihugu gufatiraho urugero, bityo isi ikagenda iba nziza nk’uko benshi babyifuza.

6.Ubuyapani

Ubuyapani kuba bwaragabweho igitero na Amerika mu ntambara ya II y’isi yose, byabusigiye isomo rikomeye byatumye kugeza ubu bwirinda ubushotoranyi, ariko nanone bukaba buri mu bihugu bibitse ibitwaro bya kirimbuzi bituma nta bindi bihugu bitekereza kubugabaho ibitero.

Ibi bikaba bituma iki gihugu cyongera umuvuduko mu iterambere ryiganjemo ikoranabuhanga, bityo bikabongerera ubuhahirane n’imibanire myiza hagati yabo n’ibindi bihugu.

5.Switzerland

Switzerland igaragara ku rutonde rw’ibihugu bifite impuzandengo iri ku rwego ruto ku byaha byabonetse mu nkiko z’imbere mu gihugu ndetse n’izo ku rwego mpuzamahanga.

Si ibyo gusa kuko abaturage baho barangwa no guhora bishimye kuko kubijyanye n’imibereho yo mu buzima bwa buri munsi usanga bihaza bagasagurira n’amasoko.Ibyo bikaba bishingirwaho mu kuba ari igihugu kirangwamo amahoro ku isi.

4.Austria

Iki gihugu giherereye mu Majyepfo yo hagati y’Uburayi, kuba kidakora ku Nyanja ntibikibuza kuba kiri ku rutonde rw’ibihugu birangwamo amahoro kibikesha imiyoborere myiza yiganjemo kwishyira no kwizana kuri buri muturage.

Ibyo bituma amahanga ayifataho ikitegererezo , bitandukanye n’Ubudage bihana imbibi ,aho bwo burangwa n’amakimbirane y’urudaca ndetse no gucumbikira abanyabyaha.

3.New Zealand

 

Kuva muri 2007, nibwo iki gihugu cyagiriwe ikizere n’imiryango itandukanye ikurikiranira hafi uburenganzira bwa muntu, aho ahanini byagiye bishingira ku mubare muto w’abanyabyaha bari muri gereza, umubare muto w’abasirikare ndetse n’imibanire myiza igaragara mu baturage.

2.Denmark

Denmark ije kuri uyu mwanya, nyuma y’uko igaragara mu bihugu byo mu Majyaruguru y’Uburayi bikora ubucuruzi ku rwego rukomeye.

1.Iceland

uuu

iki gihugu gikunzwe n’abamukerarugendo benshi ahanini bakurikiye amafu aharangwa, biri mu bituma batagira amakimbirane nk’ibindi bihugu bibarizwa mu Burasirazuba bw’isi aho usanga birangwa n’ubwiyayahuzi , intambara n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Uru rutonde kuba rutangaza ibi bihugu bifite amahoro kurusha ibindi ku isi, ntibikuraho ko biba bifite ubwirinzi bundi bushobora kubifasha mu gihe bigabweho ibitero, dore ko hari ibiba byaranasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kubirindira umutekano biramutse bitewe.

205,026 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful