Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Benshi Bibaza Niba King James Imitoma Akoresha Mu Indirimbo Niba Ariyo Akoresha Atereta “INKURU IRAMBUYE”

Umuhanzi Nyarwanda, Ruhumuriza James uzwi ku izina rya King James akomeje kwibazwaho na benshi impamvu urukundo aririmba rutava mu bihangano bye ngo nawe abishyire mu bikorwa.

-Umutima wanjye wawuhinduye iriba ry’akanyamuneza

-Indoro yawe inkora aho ntashyikira

-Numva naguhobera gusa nkatuza

-Turi 2 ntituzigera tuba habiri, kuko njye nawe tuzatandukanwa n’urupfu,…

-Narashinze, njye ndagukunda

Uyu musore ntabwo akunze kugaragaza uwo yihebeye mu ruhame gusa bigaheza benshi mu bakunzi be mu gihirahiro, dore ko byigeze kuvugwa ko yari afitanye umubano na Knowless Butera, bikaza kunyomozwa ko ari umubano usanzwe nk’abantu bari mu mwuga umwe.

King

By’umwihariko, kuva muri 2013 kugeza 2015, byashimangirwaga kenshi mu itangazamakuru ko uyu musore akundana na Princess Priscillah. Bombi babihakaniraga itangazamakuru ariko bikaba iby’ubusa benshi bagakomeza kubishimangira.

Ugize icyo amubaza ku bijyanye n’iby’umukunzi we amubwirako igihe cyo gutoranya uzaba urubavu we kitaragera kuko ariwe nyir’ubwite uzabyitangariza.

james2

Umwaka ushize, nibwo James yatoboye avuga ko afite umukunzi ariko yanga kumuvuga amazina cyangwa ngo agire byinshi amuvugaho.

Mu kiganiro Ten to Nigh, king James yagize ati: “Yego ndamufite(umukunzi), ariko ntabwo ndi buvuge amazina ye, ariko arahari ni umukobwa w’imyaka 20 urangije amashuli yisumbuye,…”.

Benshi mu bakunzi b’ibihangano bye, bakomeza kumwibazaho kubera amagambo yuje uburyohe n’urukundo (imitoma), bemeza ko abaye afite umukunzi yajya amunezeza mu mivugo n’indirimbo, ariko yabazwa kuri iyo ngingo akaruca akarumira.

N’ubwo yari yavuze ko afite inshuti y’imyaka 20, nk’uko abandi bahanzi bajya bagaragara mu bitaramo bari kumwe n’abakunzi babo (Cherie), King James we nta we ujya amuca iryera.

Kubera amagambo aba ari mu ndirimbo ye, nka “Nturare utabivuze” hari abamufata nka wa muheto ushuka umwambi bitari bujyane,  ko abwira abandi gukora ibyo we ashobora kuba adakora.

Kanda Hano Wiyumvire iyi Ndirimbo ye Nshya :

Muhire Jason@Rwandapaparazzi.rw

108,917 total views, 100 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful