Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Kigali :Yagiye gushakira umugabo ku mupfumu Bararyamana none yafashwe n’amadayimoni:INKURU>>>

Iminsi itatu irashize umukobwa w’imyaka 28 y’amavuko ari gusengerwa kugira ngo akire amadayimoni yamafasje nyuma yo kuryamana n’umupfumu nk’imitsindo yo kubona umugabo.

arton19327-9124c

Muri rumwe mu nsengero ziri mu mujyi wa Kigali hari umukobwa bivugwa ko amaze iminsi itatu asengerwa kugirango akire aya madayimoni yamufashe nyuma yo kuryamana n’umupfumu.

Umwe mu bari baje gusengera muri uru rusengero akaba yaragize ati “Twaje aha twarazahaye n’uyu nawe niyizere arakira ,kuko n’ubundi ntayindi ndwara arwaye n’ayo madayimoni uwo mupfumu yamushyizemo amusabye kuryamana nawe.

Akigera hano Pastor wacu yaramusengeye amadayimoni yaramurimo aravuga ; avuga ko yamugiyemo igihe yemeraga kuryamana n’abasekuruza (uwo mupfumu akorera) byakomeje kwivuga cyanee ! Bimubwira ko nagaruka bizamuhana kuko yabyokeje”.

Akomeza avuga ko iyo ataza yari no kubura ubuzima bwe ngo kuko niyo yabaga ari mu rugo yumvaga ijwi rimubwira ngo nutamuha ntabwo uzabona umugabo, (ngo byashakaga ko azajya aryamana n’umupfumu buri munsi).

Uyu mukobwa bivugwa ko yafashwe n’amadayimoni nyuma yo kuryamana n’umupfumu

Pastor Savier umuyobozi Mukuru w’ Itorero Umurage w’Abera Silowamu uyu mukobwa yagannye ngo rimusengere akaba yaravuze ko iyi nkuru ari ukuri ati’’ Uyu mwana w’umukobwa amaze iminsi itatu hano avuga ko yagiye ku mupfumu amusaba umugabo, amubwira ko natemera ko baryamana atazabona umugabo, umukobwa yaje kumwemerera bararyamana, nyuma ngo yaje kujya yumva andi majwi amusaba ko baryamana, umukobwa abonye atazabivamo aza kuyoboza hano arahagera’’

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uyu mukobwa ari kugenda yoroherwa kuko ngo iyo umudayimoni yivuze aba yagiye.

Janvier  Romeo@Rwandapaparazzi.rw

160,661 total views, 200 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful