Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ubukene ngo nibwo butera kuryamana ku bahuje ibitsina!!!! Ese koko ibi nibyo?? Soma Inkuru>>

Mu Rwanda nta tegeko rihana abatinganyi, ariko nanone ntibyemewe ukurikije indangagaciro z’umuco nyarwanda. Abemera Bibiliya bo babifata nk’icyaha Imana yanga urunuka.

abatinganyi-5

. Bateye ukwabo kandi ntibasanzwe bitewe n’ubuzima biberamo

. Bemeza ko ubusanzwe atari abatinganyi

. Kwifuza kubaho neza no gukira mu gihe gito ni bimwe mu bituma baryamana na bagenzi babo bahuje ibitsina

. Babanza kunywa ibiyobyabwenge mbere yo kuryamana n’abo bahuje ibitsina

Ubutinganyi ni ikibazo cyugarije hafi ibihugu byose ku isi.Hamwe Na hamwe biremewe ahandi ntibyemewe, icyakora imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikunze kubipfa na bimwe mu bihugu biba bishaka gushyiraho amategeko ahana abatinganyi.

Urugero ni muri Uganda aho Perezida Museveni aherutse gusinya itegeko rirwanya abatinganyi, nyamara imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye bigahaguruka ngo arimo abangamira uburenganzira bwa muntu.

Nubwo mu Rwanda umuco utabyemera, hari bamwe babikora bakavuga ko atari ku bushake bwabo, ahubwo ari amikoro make abasunika.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu basore baryamana bahuje ibitsina, bavuga ko atari abatinganyi muri kamere.

Bavuga ko ubukene ari kimwe mu bintu bya mbere bituma hari igihe bakorana imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje igitsina.

Mugisha utuye mu Kagari ka Rwezamenyo ya mu Murenge wa Rwezamenyo Akarere ka Nyarugenge yagize ati “ Erega ntabwo umuntu abikora kubera ko ari umutinganyi ahubwo abikorana na bo kugira ngo baguhe amafaranga.None se koko ubu umuntu yampa amafaranga nk’ ibihumbi 50 cyangwa 100 ngo turyamane nkanga kandi ntayo nari mfite ngo kuko ari umuhungu mugenzi wanjye?”

Gushakisha amafaranga yo kwishyura inzu, kwambara neza , gusohokera ahantu hahenze no kujya mu mahanga nko ku mugabane w’u Burayi n’Amerika, bavuga ko ari bimwe mu bituma bemera kuryamana n’abo bahuje ibitsina.

Umusore utuye ku Mumena mu Murenge wa Nyamirambo yagize ati “ Erega uryamanana na bo nuko hari inyungu zitandukanye aba abakeneyeho nko kugira ngo bajye bamwihera amafaranga yo kwishyura inzu n’amutunga.”

Akomeza avuga ko na we hari igihe aryamana n’abatinganyi kugira ngo agire icyo abavanaho cyane cyane ko ari abantu bakunda cyane umuntu waberetse ko yabishimiye cyangwa wababwiye ko yifuza ko baba inshuti.

Bmwe muri aba basore bemeza ko mbere yo kuryamana na bagenzi babo babanze bakanywa ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga kugira ngo byibuze bataza kumva ububabare.

Mugisha yagize ati “ Ntakubeshye kubera ko njye mbikora ntabikunze ahubwo mba nikenereye kubakuraho amafaranga , uwo tugiye kuryamana biba ari ngombwa ko abanza akangurira inzoga cyangwa ’ibure’ kugira ngo mbanze ngire ’swing’ kuko ndi muzima ntatekereza kuryamana na we.”

Bemera kuryamana n’abo bahuje ibitsina kubera inyota y’amafaranga

Posted by Alex Masha kuri Rwandapaparazzi.rw Nyamirambo

55,010 total views, 50 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful