Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Kunenga: Ese Koko Isuku Tubona Mu Mujyi Wa Kigali Nahandi Mu Rwanda Iyo Suku Irahari “NDEBERA NAWE AMAFATOTO”

Uko imyaka igenda ishira indi ikaza niko umugi wa Kigali ujyenda urushaho kugira ishusho idasanzwe  nyaburanga ibi bigatuma u Rwanda rukomeza kwesa imihigo mu bihugu bitandukanye aho bigamba gukora nkatwe kugirango nabo bagire igihugu cyuje ubwiza nyaburanga .

VLUU L310W L313 M310W / Samsung L310W L313 M310W

Uramutse Winjiye mu bwiherero nuko haba hasa

Hashize imyata itari micye mu Rwanda hatangiye gahunda yo gusura ahantu hatandukanye hahurirwa n’abantu benshi aho twavuga nko mu tubari, muma resistora, hagamijwe  gusuzuma neza ko serivise bagenera ababagana ko zuje ubuzirantenge ndetse n’ isuku basanga ibi bitagezweho bakaba bahabwa ibihano kugirango bikosore .

 

Ibi byarakurikijwe ndetse na zimwe muri resitora zagiye zifatirwamo umwanda ukabije zagiye zimenyekana ndetse tutiyibagije ko hari na zimwe zagiye zifungwa byagateganyo kugirango zibanze zikosore ibitagenda neza

Kurubu ikibazo kibazwa na  bamwe Mu bantu bakora akazi ko gutegurira abantu amafunguro muduce tw’ umugi wa Kigali dutandukanye kiragira kiti

“kubera iki abayobozi bibanda mu mugi wa kigali gusa kandi hari ntutundi duce turi mu nyengero z’ umugi wa kigali dukora nkibyo dukora kandi rimwe na rimwe ushobora gusangamo uyu mwanda barwanya naho uhari “

Nyuma  yo kumva iki kibazo kibazwaho n’abayobozi baya ma resitora Rwandapaparazzi yatembereye mu gace kamwe kugirango irebe neza ko ibyo bavuga ari impamo  twageze muri kamwe mukabari gakomeye gaherereye mu ntara y’ uburasirazuba nuko dusanga hariyo ubwiherero buteye isoni ndetse bamwe bemeza ko bwamaze no kuzura .

VLUU L310W L313 M310W / Samsung L310W L313 M310W

rimwe na rimwe usanga ubwiherero buba bwaruzuye aho inkari zose ziba zitemba hasi kuma karo

Twegereye bamwe mubantu bahasohocyera uwitwa  Karamira Akaba yaradutangarije ko nubwo atuye muri kano gace ahaba kubera ko ari naho akorera gusa ikibazo gihari ari isuku nye igaragara muma resitora ndetse n’ mu tubari aho usanga bimwe mubikoresho bifashisha biba bidasukuye neza ndetse ko akenshi bahangayikishwa n’ ubwiherero bwaho kubera uburyo buba busa

VLUU L310W L313 M310W / Samsung L310W L313 M310W

rimwe na rimwe bishobora no guteza impanuka kuri bamwe bitewe nuko haba hanyerera

Twagerageje kumubaza niba na mbogamizi byaba bibatera yagize Ati “ Imboga mizi zo n’ nyinshi kubera ko iyo abantu benshi bamaze kubwifashisha hari ubwo usanga bwazamuye umunuko ukaba wagutera gusohoka utarangije n’ inzoga yawe cyangwa rimwe na rimwe ukaba wananyereramo ukavunika .

IKIBAZO: Ese Koko mujya Mugerageza no Gusura Mutundi Duce Ngo Murebe Uko isuku Yifashe? cyangwa aho musanze itagenda neza nabo mubacyahe bakore iyo bwabaga maze u Rwanda rwose muri rusange rurangwe n’ isuku muri serivise zose zijyanye no gutunganyiriza abantu amafunguro ?

Muhire Jason@Rwandapaparazzi.rw

 

89,242 total views, 500 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful