Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Kibungo : Inzu y’ubucuruzi ifashwe n’inkongi y’umuriro hano mu mujyi : AMAFOTO HANO >>>

Amakuru mashya yuyu mugoroba mu Rwanda nuko inzu y’ubucuruzi ifashwe n’inkongi y’umuriro  mu mujyi wa Kibungo. Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2016, inzu y’ubucuruzi iherereye mu karere ka Ngoma ahahoze ari muri Kibungo, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, ibyari biyirimo birahatikirira.

 

KIBUNGO

 

Amakuru abari ahahiriye iyi nzu bagejeje ku kinyamakuru RWANDAPAPARAZZI.RW, avuga ko inzu yahiye ari iy’umugabo witwa Martin, ikaba yakorerwagamo ubucuruzi muri aka karere ka Ngoma mu mujyi rwagati. Birakekwa ko iyi nkongi yaba yaturutse ku muriro w’amashanyarazi. Amakuru atomoye nuko hahiye imiryango ibiri (2) umwe badoderamo ndetse n’undi bakoreragamo ubucuruzi bubwi kwizina rya Alimentation ndetse hakaba hahiye no mugikari cyaho batekera icyayi cyo muri iyi Alimentation

 

Inkongi z’umuriro hirya no hino mu Rwanda zari zimaze igihe zitagaragara, nyuma y’uko mu mwaka ushize wa 2015 zibasiye inyubako nyinshi hirya no hino mu gihugu ariko cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

 

Dore amwe mu mafoto yerekana iyi nkongi ibaye mu mujyi wa Kibungo :

 

KIBUNGO 2

 

KIBUNGO 3

 

KIBUNGO

 

Aya makuru yose tukaba tuyahawe n’umuturage utuye mu mujyi wa Kibungo witwa MUHOZA. Undi wese wajya amenya amakuru mashya yajya ahitwa ayaduha kugira ngo amakuru akomeze asakare isi yose.

 

TWITTER:@bestawilo

54,211 total views, 50 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful