Templates by BIGtheme NET
Posted on 28/8/2016
Posted on 28/08/2016

Ababyeyi be bamwigishije ubusambanyi afite imyaka 7 none amaze kugira imyaka 18 mu busambanyi aho yitangarije ko amaze kuryamana n’abagabo barenga 1800 : INKURU >>>

Umwana witwa Annabelle Forest ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza. Ubusanzwe aya si yo mazina ye bwite ahubwa aya yayiswe nyuma yo kuba umunyamwuga mu gikorwa cy’ubusambanyi.

 

 

umukobwa

 

 

Ubwo uyu mwana yari afite imyaka 7 yatangiye gutazwa na nyina umubyara ibijyanye n’ibikorwa by’ubusambanyi. Kugeza ku myaka 11 y’amavuko ni bwo yatangiye gukoreshwa ubusambanyi na bamwe mu bagabo ba nyina umubyara kuko we nta se yari agifite.

Igitangaje ni uko ntaho yari afite yarega abamusambanyaga dore ko nta n’uburenganziora yari abifitiye.

Annabelle Forestatangaza ko mu myaka 18 amaze avutse, amaze kuryamana n’abagabo basaga 1800.

Ku rundi ruhande, ibi yabikoreshejwe na nyina kubera imyizerere y’idini ye nkuko uyu mwana akomeza abyita imbaraga za Satani. Mu mwaka wa 2011, nibwo umubyeyi we gito Jacqueline Marling n’uwo bafatanyije mu guhindura ubuzima bw’uyumwana uko bishakiye Colin Batley bahawe igifungo cy’imyaka hagati ya 11 na 12.

Uyu mwana agira ati ” nta mbabazi naha uwiswe mama n’umugabo bafatanyije kunyangiza kuko ubu namenye ubwenge nubwo byarangiye.”

Uyu mwana w’umukobwa asobanura ko ibyo ababyeyi be bamukoreye ari ubuyobe bakuye mu gitabo cyitwa “The Book of the Law” (“Le Livre de la loi”) cyanditswe n’uwitwa Aleister Crowley aho muri iki gitabo handitsemo ko abana bato boherejwe n’Imana ngo na bo batozwe ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina n’abo bafitanye amasano ko nta kibazo.

 

 

umwana-2-a0dfa

 

 

Nigaga ku manywa, nijoro ngakora ubusambanyi.

Uyu mwana atangaza ko mu gihe yari afite imyaka 11, ari bwo yahohotewe ku nshuro ya mbere. Agira ati ” mama yanyerekaga ko ari yo nzira nziza ngomba gukurikira bitabaye ibyo nkazajya i kuzimu. Bari bazi uburyo babinyumvisha ariko cyane cyane umugabo we kuko we natinyaga no kumureba mu maso.

Abantu benshi baramutinyaga ku buryo nanjye yanyemeje kuryamana na we ku ngufu nkeka ko ni nanga anyica. Natangiye ishuri niga ku manywa ariko nijoro ngataha nzi neza ko ndi buryamane na we kugeza n’ubwo natangiye guteganya kwiyahura ariko ntibyankundira.

Naje kumenyera ubusambanyi ubwo hazaga n’abandi bagabo batandukanye tukaryamana kugeza ubwo nabaze abagabo tumaze kuryamana ku myaka 18 mfite ubu ngasanga basaga 1800 mbihaswe n’abanderaga bari bahuje imyizerere.

 

Abitwaga abarezi be bafunzwe kubera kumugirira nabi ariko yumva ntacyo bimubwiye

Abitwaga abarezi be bafunzwe kubera kumugirira nabi ariko yumva ntacyo bimubwiye

 

Uko naje kuva mu busambanyi.

Maze kuzuza imyaka 17 naje gusama ubwo ntangira kujya nihagararaho kuko nari ntwite. ubwi ni bwo nabashije gushyira ahagaragara ko uwo mwana ari uw’uwo mugabo bityo dutangira no kujya mu nkiko.

 

Ubuzima bwarakomeje.

Aho mariye kubyara, natangiye kumva ntakifuza kongera kubana mu maso yanjye ikitwa umubyeyi wanjye kuko nta mpuhwe bigeze bangirira kuva nkiri umwana nubwo nibwiraga ko igihe kizagera bakareka kungira umukoroni w’ubusambanyi ariko bikaba iby’ubusa.

 

 

TWITTER:@bestawilo

 

172,419 total views, 200 views today

About Rwanda Paparazzi

RwandaPaparazzi Author

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful