Templates by BIGtheme NET

Uganda: Umwarimu kazi Muri kaminuza Ya Makerere Yigaragambije Yambaye Ubusa”REBA HANO”

Kuri ubu mu gihugu cya Uganda impaka ni zose ku gikorwa cyakozwe n’umwarimukazi wo muri Kaminuza ikomeye muri iki gihugu ya Makarere, izi mpaka ziraturuka ku mwarimu wakuyemo imyenda yose kugeza kuyambarirwa imbere maze agenda ku karubanda yigaragambya.

d9c9671843c08e55c9135b5cd951265d

Dr Stella Nyanzi wikuyemo imyenda yose ajya imbere ya za kamera

Uyu mwarimukazi ku wa mbere tariki 18 Mata 2016, ni bwo yakoze iki gikorwa bamwe barimo kuvuga ko kigayitse ndetse bakavuga ko ari urukozasoni ko yatanze urugero rubi ku bana b’abakobwa, abandi bagasaba ko yajya gusuzumwa indwara zo mu mutwe.

Uyu mugore Dr Stella Nyanzi akaba yarakuyemo imyenda arimo kwigaragambiriza ko yirukanywe mu biro bye ndetse n’umuyobozi we akabifunga.

Dr Stella Nyanzi avuga ko ashaka ibiro bye yirukanywemo aho yari umwarimu n’umushakashatsi mu ishami ry’imibanire muri Kaminuza ya Makerere.

Uyu mugore yigaragambyaga agira ati: Imyenda yanjye iri hasi nayikuyemo, ndashaka ibiro byanjye, Mamadani kuki wamfungiranye hanze y’ibiro byanje?

Uyu Prof Mamadani ni umuyobozi wa Kaminuza ya Makerere, uyu muyobozi ariko avuga ko Nyanzi ashobora kuzahabwa biro ye ndetse agasubira mu kazi ke kuko afite ubushobozi.

Uyu mwarimukazi yakomeje no kugenda atukana ibitutsi byinshi atuka umwe mu bashakashatsi baturutse muri kaminuza yubashywe mu Leta zunze ubumwe za Amerika ya Havard.


Uyu mugore ariko ni ubusanzwe ni ubwo ajijutse cyane ngo agira ibitekerezo nk’iby’urubyiruko

Abiboneye aya mahano bavuga ko ari ubwa mbere abaye mu mateka ya kaminuza ya Makerere aho umwarimukazi wayo yikuramo imyenda yose akajya ku karubanda yigaragambya.

Hari amakuru yavugaga ko kuba umuyobozi wa Kaminuza yari yirukanye uyu mugore mu biro bye byatewe n’uko yaba ashyigikiye umutwe wa Politiki utavuga rumwe na Leta, ibintu umuyobozi wa Kaminuza yasetse cyane akavuga ko atari byo.

Umuyobozi wa Kaminuza avuga ko Uyu mugore yahawe akazi muri kaminuza ya Makerere kuva mu mwaka w’2013, aho yari ahawe akazi ko kwigisha mu rwego rw’impamya bumenyi y’ikirenga (PHD) , akaba yari yanahawe akazi ko gushyiraho irindi somo ryagombaga kwigishwa muri icyo cyiciro nyuma yo gutsinda ibizamini bibimwemera.

Icyakora uyu muyobozi avuga ko Kuva yahabwa aka kazi Dr Stella Nyanzi yahise atangira kwikorera ubushakashatsi bwe ku giti cye.

Yagize ati: kuva yahabwa akazi igihe kinini akimara mu nzu y’isomero yikorera ubushakashatsi bwe , umunsi yatangiye kwigisha muri porogaramu yo kwigisha abanyeshuri bigira impamyabumenyi y’ikirenga azasubizwa ibiro bye muri kaminuza.

Uyu mugore we avuga ko azira kuba mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu aherutse kuba muri Uganda yaragiye agaragaza amafoto y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga aharabika Perezida Museveni agashimagiza Dr Kizza Besigye, nyuma umuyobozi wa kaminuza akamutegeka kuva ku kazi akagenda ndetse akaba yarananze no kwigisha muri porogaramu ye ya Phd.

Kugeza ubu ariko amakuru aturuka muri kaminuza ya Makerere aravuga ko uyu mugore yasubijwe mu kazi ke ndetse n’ibiro bye bakabikingura.

Emmy@Rwandapaparazzi.rw

103,526 total views, 20 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful