Templates by BIGtheme NET

Pakistan:Umugeni yishwe ku munsi w’ubukwe Nyuma yo Gusanga Atakiri Isugi ”INKURU IRAMBUYE”

Igipolisi cyo muri Pakistan kiri guhiga bukware umukwe n’abavandimwe be bane nyuma yo gushinjwa kwica umukobwa wari warongowe kubera ko ngo basanze atari isugi.

Igipolisi cy’ahitwa Jacobabad cyavuze ko ibi byabaye kuwa Gatanu ninjoro, nyuma y’ubukwe bwa Khanzadi Lashari na Qalandar Bux Khokhar. Abashinzwe iperereza bakaba bakeka ko umusore yanize umukobwa nyuma yo gusanga ngo atakiri isugi nyamara ngo aba bombi bakaba bari basanzwe ari n’ababyara n’ubukwe bwabo bukaba bwarateguwe n’imiryango yabo nubwo abo mu muryango wanyakwigendera bavuga ko atahatiwe kubana n’uwamwivuganye.

bevv

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa metro.co.uk ikomeza ivuga ko se wa nyakwigendera, Lal Mohammad Lashari yavuze ko yahamagaye polisi nyuma yo kunanirwa kuvugana n’umukobwa we mu gitondo cyo kuwa Gatandatu.

Abapolisi bahageze mbere bari kumwe na musaza wa nyakwigendera, Ali Sher Lashari, ngo nibo bishe umuryango wo kuri uru rugo rushya nyuma y’uko bari bakomanze hakabura ubitaba. Nyuma yo kwinjira mu nzu bakaba barasanze umurambo w’umugeni ku buriri umugabo we ntawuhari.

Bride1

Nk’uko ibya mbere byavuye mu iperereza rya polisi bivuga, ngo kuwa Gatanu ninjoro nyuma y’uko umugabo yari amaze gusanga umugore yarongoye atakiri isugi, yahise ahamagara abavandimwe be bane maze bafatanya kumuniga kugeza ashizemo umwuka.

Emmy@Rwandapaparazzi.rw

34,679 total views, 20 views today

About Paparazzi

ăn dặm kiểu NhậtResponsive WordPress Themenhà cấp 4 nông thônthời trang trẻ emgiày cao gótshop giày nữdownload wordpress pluginsmẫu biệt thự đẹpepichouseáo sơ mi nữhouse beautiful